Kigali, 28 Kanama 2025- Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda (RIC) ryahurije hamwe abayobozi b’amadini n’amatorero atandukanye ribagaragariza uko AI yakomeza kuba igikoresho cy’ivugabutumwa mu bihe by’iterambere ry’ikoranabuhanga isi irimo.
Muri iri huriro ryabereye i Kigali, abayobozi basobanuriwe uburyo AI ishobora gufasha mu kwigisha Ijambo ry’Imana, gutegura inyigisho, gukora ubushakashatsi no kwagura uburyo ubutumwa bugera kuri benshi, cyane cyane urubyiruko rukunze gukoresha ikoranabuhanga.
Umwepiskopi Mukuru w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda akaba n’Umuyobozi wa RIC, Dr. Laurent Mbanda, yavuze ko AI ari ikintu kidakwiye kwirengagizwa kuko kigaragara mu buzima bwa buri munsi.
Yagize ati: “Ubwenge buhangano ni igikoresho cy’igihe cyacu, cyinjiye mu buzima bwacu kandi kitazavaho. Nk’abayobozi b’amadini tugomba kukimenya neza, tukareba uburyo cyafasha mu ivugabutumwa ariko tunigisha abayoboke bacu kugikoresha neza.”
Dr. Mbanda yibukije ko n’ubwo AI ifite umumaro munini, ishobora no gukoreshwa mu buryo bubi bugira ingaruka ku rubyiruko. Yasabye ko abayobozi b’amatorero n’amadini batanga ubumenyi bw’ukuri ku byerekeye ikoranabuhanga kugira ngo abantu barusheho kurikoresha neza.
Julie Kandema, Umuyobozi Wungirije w’Itorero Presbyterian mu Rwanda, yashimangiye ko igihe kigeze ngo amatorero atinyuke gukoresha AI mu murimo w’Imana.
Yagize ati: “Isi yose iragenda ishyira imbere ikoreshwa rya AI. Natwe nk’abanyamadini ntitwakwicara ngo tubyite iby’isi gusa. Ni ngombwa kuyimenya no kuyikoresha mu nyungu z’ivugabutumwa, haba mu nyigisho, mu nyandiko, ndetse no mu ndirimbo.”
Abitabiriye amahugurwa banasobanuriwe na Dr. Mwangi Chege, inzobere mu by’ikoranabuhanga, ko AI ishobora kuba igikoresho cy’ingirakamaro mu kugera ku bantu benshi mu buryo bwihuse, ariko igasaba no gushyirwaho umurongo ngenderwaho kuko ishobora gukoreshwa nabi, nko guhimba amakuru y’ibinyoma agamije guharabika abavugabutumwa.
Mu gusoza, RIC yibukije abayobozi b’amadini n’amatorero ko intego atari ugusimbuza ubushishozi bwa muntu ubwenge buhangano, ahubwo ari ukubwifashisha mu buryo bwiza kugira ngo ubutumwa bwiza bukomeze kugera kure hashoboka.
Julie Kandema, Umuyobozi Wungirije w’Itorero Presbyterian mu Rwanda, yashimangiye ko igihe kigeze ngo amatorero atinyuke gukoresha AI mu murimo w’Imana
Umwepiskopi Mukuru w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda akaba n’Umuyobozi wa RIC, Dr. Laurent Mbanda, yavuze ko AI ari ikintu kidakwiye kwirengagizwa kuko kigaragara mu buzima bwa buri munsi
Muri iri huriro ryabereye i Kigali, abayobozi basobanuriwe uburyo AI ishobora gufasha mu kwigisha Ijambo ry’Imana