Mu mujyi wa Berlin mu Budage, hatangijwe ikigo gitangiye guteza impaka ku isi yose: Tomorrow Bio, ni kompanyi ishaka gushyira imbere ubuhanga bushobora kuzatuma abantu bapfuye bazurwa mu gihe kizaza.
Iki kigo gitanga serivisi yo kubika umurambo mu buryo bwa cryopreservation. Cryopreservation ni uburyo bwo gukonjesha umubiri cyangwa uturemangingo ku bushyuhe buri hasi cyane kugira ngo birindwe kwangirika, mu gihe hatekerezwa ko ikoranabuhanga rizaza ryashobora kubizura cyangwa kubisubiza mu mibereho).
Gutanga iyi servisi bari kwishyuza $200,000 ahwanyen na 290,551,000 Frw, abantu bakizezwa ko mu myaka iri imbere hazaba hariho ikoranabuhanga ridasanzwe rizongera kubagarura mu buzima, ni ukuvuga bakazuka.
Iki kigo kivuga ko kugabanya umuvuduko w’ibibazo bibaho nyuma y’urupfu ari yo nzira yo kuzagumana amahirwe y’uko mu gihe kizaza, ubuvuzi bw’icyo gihe bushobora kongera kugarura uwo muntu mu buzima.
Kugeza ubu, abantu basaga 700 bamaze kwiyandikisha bateganya kubwifashisha igihe cyose bazaba bavuye mu mubiri.
Nubwo ibi bisa n’igitekerezo cyaturutse mu nzozi za sinema, abashidikanya ni benshi. Abahanga mu bumenyi bw’imitekerereze n’ubwonko bavuga ko nta bimenyetso byerekana ko ubwoko bwangiritse bushobora kuvurwa.
Bavuga ko nubwo umubiri wabikwa neza, hari amahirwe menshi ko ubwonko bwakwangirika burundu ku buryo nta technoloji izabasha kubusubiza uko bwari bumeze.
Ariko nk’uko Emil Kendziorra, umwe mu bashinze Tomorrow Bio abivuga, intego si ukubika abantu ngo bahite bazuka, ahubwo ni uguteganya ko hari igihe iryo koranabuhanga ryo kuzura abantu ryazaza bakabaheraho babazura.
Uru rugamba rwo guhangana n’urupfu ruri gufatwa nk’ubuhanga buhebuje, ariko runakomeza kuzamura ibibazo byinshi birimo ibyo mu myemerere, mu mategeko ndetse n’imibereho myiza.
Ese koko ahazaza hazabasha kuzura abapfuye babitswe muri ubu buryo? Cyangwa ni urugamba rwo gushaka kurwanya ikintu cy’ingenzi mu mibereho ya muntu: urupfu?
Mu gihe abantu bamwe bashora imari mu ikoranabuhanga nka cryopreservation bashaka uko barwanya urupfu, Ijambo ry’Imana ryibutsa ko hari ukuri kurenze ubushobozi bwa muntu.
Umwami Salomo yagaragaje ko Imana yashyize mu mitima y’abantu icyifuzo cyo kubaho iteka, icyifuzo gituma umuntu ahora ashakisha inzira zo kuramba, nubwo atabasha kumenya uburyo bw’Imana bwose mu gusigasira ubuzima akarwanya urupfu. - Umubwiriza 3:11.
Ariko kandi, Bibiliya ihamya ko ubugingo nyakuri butabonerwa mu bikoresho cyangwa mu buhanga, ahubwo ko bubonerwa muri Kristo, uvugwa nk’“ukuzuka n’ubugingo,” ko uwemera akamukurikira azabona ubugingo buhoraho. - Yohana 11:25.
Ibi bitwibutsa ko nubwo ikoranabuhanga rishobora kuba ryiza mu bindi bice, mu birebana no kubaho iteka, abantu bakwiye gukomeza kuyoboka inzira y’Imana kuko ari yo yonyine itanga ibyiringiro bitagoramye.
Ibi byizewe ku bantu bapfuye bataguye mu mpanuka zikomeye cyangwa bishwe n’ibyorezo byangije imibiri bikomeye. Abanyabwenge bari guca miliyoni 290 frw bakabika umuntu wapfuye bakizeza kuzamuzura