Jeremy Doku, umukinnyi w’ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza, yongeye kugaragaza ko atari intyoza ku kibuga gusa, ahubwo ko afite n’icyerekezo cyo kugendera mu nzira ifunganye.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Doku asangiza abamukurikira ubutumwa bufite imbaraga bujyanye n’ijambo ry’Imana, aho ashimangira ko buri wese akwiye gukoresha impano n’umwanya afite mu kubahisha Imana.
Ubutumwa buheruka ni ubwo ku wa 4 Kanama 2025, aho yasangije ubutumwa bukubiye muri Matayo. Ayo magambo yo muri Bibiliya yasangije ni avuga ko “Umugabo azasiga se na nyina, akomatana n’umugore we, bombi bakaba umubiri umwe… kandi ko icyo Imana yafatanyije hadakwiriye kugira ugitandukanya.” – (Matayo 19:5-6)
Ubu butumwa bwari buherekejwe n’agace k’amashusho kerekana ubuzima bwe bwo hanze y’ikibuga, aho agaragara mu butayu ari mu rugendo rwihariye — barimo gutwara imodoka zo mu butayu (buggy rides), guhiganwa muri TopGolf, ndetse ko ubwo bari mu rugendo mu butayu (desert adventure), hari aho imodoka barimo (buggy) yafashwe mu musenyi (yakomereje mu musenyi w’ahantu hahanamye), bikaba byarateje impanuka itunguranye ariko idakomeye, nk’uko yabigaragaje mu mashusho.
Kuba “baragize ikibazo cyo kuba imodoka yarafashwe mu musenyi”, ni na byo byagize uruhare mu gutuma uwo mwanya byose bihinduka (a moment that changes everything), nk’uko yabyanditse.
Ni igice cya kabiri cy’uruhererekane rw’amashusho ari gusohora kuri YouTube, gifite inkuru yihariye ivuga ku rugendo rwe, ubuzima, n’icyo kwizera kumaze mu mibereho ye. Doku yatangaje ko Episode 2 izasohoka ku wa Gatatu, tariki ya 6 Kanama, mu gihe Episode 1 yamaze gushyirwa kuri YouTube.
Ubu ni ubundi buryo uyu mukinnyi ukiri muto ariko ufite icyerekezo gikomeye, arimo gukoresha ubwamamare bwe mu guhesha Imana icyubahiro no gusangiza abandi urugendo rwe rw’umwuka.
Ni igikorwa cyashimishije abantu benshi, kirimo no gushimwa n’imbuga nka _christhlete, izwiho gukurikirana uburyo abakinnyi b’imikino itandukanye bifashisha izina ryabo mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Ku wa 4 Kanama 2025, urwo rubuga rwagize ruti: “Ni byiza cyane kubona icyamamare muri Manchester City, @jeremydoku, akoresha urubuga rwe mu gusangiza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Twizeye ko isengesho rye yashyize ku ifoto ya nyuma rikomeza umutima wawe uyu munsi — ni nk’aho yifuje kukwereka ko ushobora gukoresha impano n’urubuga rwawe, uko rungana kose, mu guhesha Imana icyubahiro.”
Ni ubutumwa bwakiriwe neza n’abakurikira urubuga rwe n’abandi bafana be ku isi hose, aho benshi bamushimiye ko atataye Imana ngo yibande ku buhanga bwe bwo gukina ruhago, ahubwo ko akomeza kuguma mu murongo wo kubaho nk’Umukristo.
Jeremy Doku ni umukinnyi ukomoka mu Bubiligi, ukina ku ruhande rw’ibumoso muri Manchester City. Azwiho ubuhanga mu kwihuta no gutambuka ku bakinnyi baba bahanganye, ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi bakiri bato bafite icyerekezo cyiza muri ruhago y’u Burayi.
Kuri ubu, yongeye kwigaragaza nk’umukinnyi ufite indangagaciro zishingiye ku kwizera n’iyobokamana, aho adatinya kubishyira ahagaragara.
Ubu ni ubutumwa yagiye atangaza nk’uko byagaragajwe na _christhlete, izwiho gukurikirana uburyo abakinnyi b’imikino itandukanye bifashisha izina ryabo mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Doku ni umwe mu bakinnyi bakomeye mu ikipe ya Manchester City
Iyo Doku ari mu buzima busanzwe