Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro, umwe mu bakinnyi b’indashyikirwa isi yagize mu mupira w’amaguru, yongeye guhamya ko ari Umukristo utabihisha.
Cristiano Ronaldo ni umukinnyi w’icyamamare mu mukino w’umupira w’amaguru ku isi, akaba ari we umaze gutsinda ibitego byinshi ku isi, arayoboye kandi mu batsinze ibitego byinshi mu mateka ya Champions League, ndetse afite agahigo ko kuba umuntu wa mbere ku Isi ufite aba Followers benshi kuri Instagram aho afite Miliyoni 668.
Uyu mugabo wakiniye amakipe arimo Manchester United, Real Madrid, Juventus na Al-Nassr, akomeje kwandika amateka atazarangirana n’ibihe. Ariko nubwo yageze ku rwego rwo hejuru mu mikino y’ababigize umwuga mu mupira w’amaguru, ubuzima bwe bw’imbere bushingiye ku kwemera Imana ntabuhisha.
Uyu mukinnyi wo muri Portugal wegukanye Ballon d’Or inshuro eshanu, wegukanye Champions League inshuro eshanu, ndetse ufatwa nk’umwe mu bafite ubuhanga buhambaye, ntabwo ahisha ko umugisha afite awubona nk’impano y’Imana.
Mu magambo ye bwite, avuga ko ajya gusenga buri cyumweru, akajya mu misa “gushimira Imana ku byo yamugabiye.” Ibi bituma mu ruhando rwa siporo ku rwego rw’isi, Ronaldo aba umukinnyi udasiga ukwizera kwe inyuma.
Mu butumwa bwo kuri Instagram bwatangajwe na Catholic Vote ku wa 19 Ugushyingo 2025, nyuma y’uko Ronaldo abitangaje mu kiganiro cya La Gazzetta dello Sport ko ajya misa buri cyumweru, bashimagije uyu mukinnyi witangarije ati: “Njya gusenga buri cyumweru. Ndi Umukirisitu Gatolika, njya mu misa gushimira Imana ku byo yangabiye.”
Mu buryo bwinshi, ukwemera kwa Ronaldo kwagiye kugaragara mu mibereho ye isanzwe no mu mikino. Nk’uko yabivuze mu biganiro bitandukanye, ajya mu misa buri cyumweru kandi akunda kubikora mu ibanga kugira ngo atakirwa n’urusaku rw’abafana.
Avuga ko adasaba ibintu byinshi mu masengesho ye; ko ahubwo yibanda ku gushimira Imana no kuyisaba gukomeza kurinda umuryango we. Ibi byerekana ishusho y’umuntu ufite imyemerere ikomeye, uzi neza aho gukomera kwe gushingiye.
Mu mikino ya shampiyona ya Arabia Saudite, yigeze gufatwa amashusho akora ikimenyetso cy’umusaraba nyuma yo gutsinda igitego — ikimenyetso cyerekana ko nubwo ari icyamamare mu rwego mpuzamahanga, ukwizera kwe nta ho kwagiye.
Kuba Cristiano Ronaldo atagira isoni zo kugaragaza ukwemera kwe mu ruhando rubamo ibyamamare byinshi bihindura imyemerere yabo ibanga, ni ibintu bidasanzwe mu Isi ya siporo.
Mu gihe hari abandi bakinnyi babuze uko bigaragaza kubera gutinya kunengwa cyangwa kugira ngo batavugwaho ibindi, Ronaldo agaragaza ko ubukristo bwe atari ibintu byo guhisha cyangwa byo kwitondera.
Uburyo avuga ko Imana ari yo imuha imbaraga, ko ari yo imuha amahirwe yo gukina, bikomeza gufasha benshi kumuha isura y’umuntu ukomeye mu kibuga ariko ufite imizi ikomeye y’ukwemera.
Ndetse n’inyitwararire ye y’ubuzima isanzwe igaragaza ko afite indangagaciro zifite ishingiro rikomeye. Yagiye agaragaza ko kuba icyamamare bitamubuza kugira umutima wo gufasha abandi, cyane cyane binyuze mu bikorwa byo gufasha abatishoboye, ibitaro, abana bafite indwara zikomeye, hamwe n’ibindi bikorwa by’urukundo ashyigikira ku rwego rwo hejuru.
Nubwo ibi bidahita bibarirwa mu rwego rw’iyobokamana, bitanga ishusho y’umuntu uriho atari ukurema amateka mu kibuga gusa, ahubwo no mu buzima bw’imbere bufite umusingi w’uburyo Imana ihimbazwa.
Mu kiganiro na Perú Católico, Ronaldo yavuze ko iyo asenga adasaba Imana ikintu na kimwe, akagira ati: “Imana yampaye byose, sinjya nifuza ibirenze ibyo.”
Uko abandi babaho mu isi ya siporo bishimangira ko Cristiano Ronaldo atandukanye. Ubutwari bwe mu kibuga bwatumye yandikwa mu mateka nka kimwe mu bihangange byose byabayeho, ariko kwitonda kwe, gukomera mu kwemera kwe, n’uburyo atinya Imana mu buzima bwe bituma arenga imipaka y’umukino.
Ronaldo ni icyitegererezo cy’uko umuntu ashobora kuba icyamamare gikomeye, agakundwa n’isi yose, ariko ntatakaze ishingiro ry’umwuka rimutunze mu buzima bwa buri munsi. Ni umukristo utabihisha, ahubwo uvuga mu ijwi riranguruye ko byose abikesha Imana.
Cristiano ahamya ko asengera muri Kiliziya Gatolika kandi ko adasiba misa