Mu masaha ya Saa Yine zo ku wa Kane, tariki ya 04 Nzeri 2025, ni bwo hamenyekanye inkuru ibabaje y’urupfu rw’umuhanzikazi Musabyimana Gloriose, wamamaye cyane ku izina rya Gogo.
Yaguye muri Uganda aho yari yagiye mu bikorwa by’ivugabutumwa, ari kumwe n’itsinda ry’abamufashaga mu muziki.
Amakuru y’urupfu rwa Gogo yatangajwe bwa mbere n’itsinda ryari risanzwe rimufasha mu bikorwa bye, harimo uwitwa Bikem wa Yesu, ryemeza ko koko yavuye mu buzima ku wa 3 Nzeri, mu masaha ya nijoro rishyira tariki ya 04 Nzeri 2025.
Ku mbuga nkoranyambaga ze bwite harimo YouTube, abari bashinzwe itangazamakuru rye banditse bati: “Bikem wa Yesu, ushinzwe itangazamakuru rya Gogo, yemeje amakuru y’urupfu rwa Gogo. Umuhanzikazi Gogo yitabye Imana. Amakuru arambuye y’icyamwishe murayamenyeshwa mu nkuru zigiye gukurikira. Gogo RIP.”
Aya magambo yaciye igikuba mu bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, by’umwihariko abari bamaze igihe bamukurikira mu ndirimbo ye yamamaye cyane yise “Blood of Jesus.”
Nk’uko amakuru yemezwa n’abari kumwe na we abivuga, Gogo yari yagiye muri Uganda ku wa Kane w’icyumweru gishize, tariki ya 28 Kanama 2025, aho yari yatumiwe mu giterane cy’ivugabutumwa cyaberaga i Kampala. Ku wa Gatanu kugeza ku Cyumweru yari yakoze ibiterane bikomeye, yakiranwa n’urukundo rwinshi mu bakristu bo muri Uganda.
Ariko muri iryo joro rishyira ku wa Kane, tariki ya 04 Nzeri, yahuye n’ikibazo gikomeye cy’ubuzima. Gogo yari asanzwe arwara igicuri (epilepsy), indwara yamuteraga kugwa hasi agatitira, bikarangira yongeye kumera neza. Ariko kuri iyi nshuro byamufashe igihe kirekire ku buryo abo bari kumwe bahise bamujyana igitaraganya mu bitaro biri i Kampala.
N’ubwo yagejejwe kwa muganga, ntiyahamaze amasaha abiri akiri muzima. Nyuma y’amasaha make, byahise birangira, agwa muri ibyo bitaro ’i Kampala.
Musabyimana Gloriose yavukiye mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Fumbwe, ku wa 12 Mata 1989. Yari afite imyaka 36 y’amavuko ubwo yitabaga Imana.
Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, n’ubwo atari amaze igihe kinini mu ruhando rwa muzika Nyarwanda. Umuziki we watangiye kwamamara cyane muri uyu mwaka, cyane cyane nyuma y’uko ashyize hanze indirimbo “Blood of Jesus”, yahindutse igihangano gikunzwe ku rwego mpuzamahanga, kikaba cyarazamuye izina rye mu buryo budasanzwe.
Uretse iyi ndirimbo, yari aherutse gushyira hanze indi ndirimbo yise “Repent” cyangwa “Kwicuza”, yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga ze mu byumweru bibiri bishize gusa.
Iyo ndirimbo yari itangiye gukundwa n’abakunzi be, inagaragaza gukura kwe mu buhanzi no kwagura ubutumwa bwe bw’ivugabutumwa, kuko yari ije yiyongera ku ndirimbo zindi yakoze zikarebwa n’ababarirwa mu bihumbi amagana, zirimo Uwiteka imaze kurebwa n’abarenga 547, na Turi mu RUgendo imaze kurebwa n’abagera hafi mu bihumbi 280.
Amakuru yemezwa na Bikem wa Yesu, umwe mu bari bashinzwe inyungu ze mu buhanzi, avuga ko Gogo yari asanzwe afite ubumuga bwemewe n’amategeko mu Rwanda, bwanagaragaraga ku ikarita y’abafite ubumuga yari yarahawe. Ni na bwo bwatumye kenshi agira ibibazo by’ubuzima, bikanaba intandaro yo kutabasha gukomeza kubaho.
Nyamara, ibyo byose ntibyigeze bimubuza gukomeza umurimo w’ivugabutumwa. Yakomeje gufata urugendo, ajya mu bihugu bitandukanye atanga ubutumwa bw’ihumure n’ibyiringiro mu ndirimbo ze.
Andi makuru, nk’uko babitangaje, ari buze kumenyekana mu masaha ari imbere.
Gogo yitabye Imana ku myaka 36 y’amavuko