× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuhanga mu by’iyobokamana Voddie Baucham yitabye Imana ku myaka 56

Category: Pastors  »  5 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Umuhanga mu by'iyobokamana Voddie Baucham yitabye Imana ku myaka 56

Umuhanga mu by’iyobokamana, umwanditsi w’ibitabo byagurishijwe cyane akaba n’umuvugabutumwa w’icyamamare, Voddie Baucham Jr., yitabye Imana.

Voddie Baucham Jr., yitabye Imana ku myaka 56 nyuma y’ikibazo cy’ubuzima cyatunguranye, nk’uko byemejwe n’umuryango we n’itorero yakoreraga.

Mu itangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’ivugabutumwa rya Founders Ministries kuri uyu wa Kane, bavuze bati: "Tubabajwe no kubamenyesha ko Voddie Baucham Jr., atuvuyemo akajya mu gihugu cy’abazima.

Uyu munsi, nyuma yo kugira ikibazo cy’ubuzima cyihutirwa, yinjiye mu buruhukiro bwe no mu buzima bw’iteka imbere y’Umukiza yakunze, yiringiye kandi yakoreye kuva yakizwa ari umunyeshuri wa kaminuza.”

Baucham yavukiye i Los Angeles, muri Leta ya California ku ya 11 Werurwe 1969, kuri nyina wamureraga wenyine. Yaje kwamamara cyane nk’umushumba w’itorero i Houston, nyuma aza kuba umuyobozi w’ishami ry’iyigabugenge muri African Christian University i Lusaka muri Zambiya.

Yamamaye cyane mu biganiro ku “ivugabutumwa ry’umuryango”, “kuba umugabo wubakiye kuri Bibiliya” ndetse no mu kurengera ukuri ku muco n’iyobokamana. Yitabiraga inama mpuzamahanga, agakurura imbaga y’abantu mu nyigisho ze zigaragaza ko Bibiliya ari yo gisubizo ku bibazo by’umuco n’imyemerere y’iki gihe.

Mu kwezi kwa Gashyantare 2021, Voddie yahuye n’ikibazo gikomeye cy’umutima, aho yavuwe agahabwa ubufasha n’amasengesho y’abantu batandukanye ku isi. Yakomeje gusangiza ubuhamya bw’uko Imana yamurinze muri urwo rugendo, avuga ko ari umugisha wihariye.

Mu mezi make mbere y’urupfu rwe, Voddie yari yatangaje ko agiye kwimukira muri Leta ya Florida hamwe n’umuryango we, aho yagombaga kuba umwe mu barimu bashinze Founders Seminary.

Baucham yari amaze imyaka irenga 30 arushinze na Bridget, bakaba basize abana icyenda n’abuzukuru.

Yanditse ibitabo byinshi byakunzwe nka Family Driven Faith, Fault Lines, na The Ever-Loving Truth. Igitabo cye Fault Lines cyabaye igitabo cyagurishijwe cyane mu 2021, gituma amenyekana cyane mu kurwanya ibyo yitaga “ingengabitekerezo y’ubutabera bw’imibereho (social justice ideology)” mu itorero.

Mu kiganiro yagiranye na The Christian Post mu 2024, Voddie yaravuze ati: "Turi mu gihe cy’abantu bafite ubugome bukabije, bakeneye kwihana no kwizera. Turimo kubwirwa ko ubwo bugome ari yo mikorere myiza, kandi si byo.”

Nyuma y’urupfu rwe, abantu batandukanye bazamwibuka nk’umuvugabutumwa w’intwari, wavugaga ukuri kandi agakunda abantu. Umuhanzi Tauren Wells, mu butumwa yanyujije kuri Instagram, yagize ati: "Ese koko?! Mbega inkuru ibabaje. Ndimo gusengera umuryango we."

Itariki n’aho Voddie Baucham azashyingurwa ntibiratangazwa.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.