Pastor Christian Gisanura yatangije uruhererekane rw’amasengesho y’iminsi itatu yo gusenga, ahamagarira abizera kwiyaturiraho no kwiyemeza kuvuga Yesu aduhagije mu buryo bwose.
Ku munsi wa mbere wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Kanama 2025, yasobanuye ko gusenga bitari ugusaba gusa, ahubwo ko ari uburyo bwo kubaka ukwizera kuko muri byose tubona ko Yesu aduhagije. Nk’uko yabivuze, Imana yaduhaye Yesu, imuduhana na byose, kandi ibyo biraduhagije mu buzima bwacu bwose.
Yibanze ku mirongo y’ingenzi ya Bibiliya, harimo 2 Abakorinto 9:8 aho yasobanuye ko Imana ishobora kuturundaho ubuntu bwose kugira ngo dushobore gukora ibyiza byose, kwera imbuto, gufasha abandi no gukoresha impano zacu mu buryo bwiza. Yavuze ko Imana ishobora kuturundaho ubuntu mu mpande zose z’ubuzima bwacu: mu bwenge, mu mafaranga, mu nshuti, mu mirimo, mu ngo, n’ahandi hose.
Pastor Gisanura asaba ko twafungura amaso tukabona ubuntu Imana yaduhaye, tukagira umutima wo kubyizera buri gihe, ndetse no gusenga duhangayikishwa n’ukuntu tugomba gukoresha ubwo buntu bwayo. Yavuze ko ubuntu bw’Imana bukunda butugeraho atari ku bwacu, ahubwo ari ku bw’urukundo rwayo, agira ati: “Akenshi utugirira neza, ku bw’ubuntu bwawe, bidatewe n’uko tubikwiriye, dufite ubwenge, ubumenyi, cyangwa imbaraga zacu. Ni ubuntu bwawe gusa, bityo uzaturinde kubukerensa ahubwo udushoboze guhora tubushima.”
Uburyo bwo guhora dushimira yasobanuye ko nta bundi butari ubwo kwera imbuto nziza. Yagize ati: “Mana dufungure amaso tubone ubuntu waduhaye. Ntubikora rimwe, ubikora buri gihe, ukabikora gake gake. Nsengeye bene data nange nisengera ngo tugire umutima wo guhishurirwa ubuntu bw’Imana no kugendana na bwo. Nciye bugufi ngusaba gukingura ijuru no kohereza abamarayika bawe ngo bagendane na buri wese ukeneye ubuntu bwawe.”
Yongeye gusoma imirongo ya Bibiliya, harimo Abafilipi 4:19 (Kandi Imana yange izabamara ubukene bwanyu bwose nk’uko ubutunzi bw’ubwiza bwayo buri muri Kristo Yesu) na Mariko 11:24 (Ni cyo gitumye mbabwira nti ibyo musabye byose mubishyizeho umutima, mwizere ko mubihawe kandi muzabibona,) avuga ko Imana izadukura mu bukene bw’ubwoko bwose, haba mu bwenge, amafaranga, inshuti n’ubuzima, kandi ko ibyo dusaba mu kwizera tuzabibona.
Uyu munsi wa mbere yashimangiye ko ukwizera no gusenga bituma tubona ko Yesu aduhagije ahantu hose, mu bibazo byose duhura na byo, kandi ko ubuntu bw’Imana budusubiza mu buzima bwacu bwa buri munsi.