× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuhamagaro we wapimishijwe umuriro! Jean d’Amour Nkurunziza yinjiranye igitego mu muziki wa Gospel

Category: Artists  »  1 hour ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Umuhamagaro we wapimishijwe umuriro! Jean d'Amour Nkurunziza yinjiranye igitego mu muziki wa Gospel

Umuramyi Jean d’Amour Nkurunziza umwe mu bahanga mu gucuranga, yakiranywe amashyi mu muziki nyuma yo gusohora indirimbo yise "Hejuru y’amajuru".

Abahanga bavuga ko umutoza mwiza ari uwabaye umukinnyi mwiza w’umupira w’amaguru. Ni na ko bimeze ku muhanzi, kuko kuba umuhanzi mwiza bisaba kuba azi gucuranga.

Iyi ni imwe mu mpano umuramyi Jean d’Amour akomeje kwifashisha mu murimo wo kuramya Imana, dore ko yatangiye gucuranga kuva akiri muto kugeza na n’ubu.

Amazina ye ni Jean d’Amour Nkurunziza. Ni umuhanzi wa Gospel, kandi ikirenze byose, yagiriwe ubuntu bwo kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubuzima bwe. Ni yo mpamvu ahora afite inyota yo kumuririmbira no kumwamamaza.

Ni umuhanzi umaze igihe mu muziki, ufite ubuhanga mu kwandika, gucuranga no kuririmba indirimbo zishingiye ku Ijambo ry’Imana. Intego ye ni ukuramya no guhimbaza Imana, gukomeza abantu mu kwizera no kwamamaza Kristo, nk’uko yabitangarije Paradise.

Yagize ati: "Sinakuze ntekereza ko nzaba umuhanzi w’umwuga, nubwo nakundaga cyane umuziki. Byatangiye nkiri muri korali y’abana mu rusengero, nk’uko byari bimeze ku bandi bana.

Umunsi umwe, mu birori byo kwizihiza Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika byari byateguwe na World Vision, hatumiwemo umuhanzi witwaga Rwibasira wari mu kigero cy’imyaka yacu.

Icyo gihe nigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza. Kuva uwo munsi natangiye gukunda cyane umuziki, nkajya nibumbira gitari mu biti ndetse nkagerageza guhimba indirimbo. Byatumye ngira amatsiko menshi yo kuwiga no kuwumenya neza."

Yakomeje avuga ko ageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye ari bwo yaririmbye bwa mbere indirimbo yari yanditse imbere y’abanyamuryango ba Groupe Protestant yo ku ishuri.

Yatunguwe no kubona bayikunze, bamwe batangira kumusaba kubandikira indirimbo. Ibyo byamwongereye imbaraga zo gukomeza guhimba no kwiga gucuranga ibikoresho bya muzika. Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, yatangiye gushakisha uburyo bwo kujya muri studio.

Umuhamagaro wanyuze mu nzira y’amahwa

Jean d’Amour yavuze ko urugendo rwe rwa muzika rutari rworoshye.
Ati: "Uru rugendo ntirwari rworoshye kuko buri ntambwe yasabaga ubushobozi bw’amafaranga, guhangana n’ibitekerezo bicogoza intege, kubihuza n’amasomo ndetse n’ubuzima busanzwe. Ariko Imana yakomeje kunshyigikira, mbona impinduka nziza uko imyaka yagiye ishira."

Yavuze ko nyuma y’iyi ndirimbo azakomeza gusohora izindi ziri gutunganywa.
Ati: "Nkomeje gusenga ngo buri muntu uzumva cyangwa uzabona ibi bihangano arusheho kwegera Imana."

Mu buzima busanzwe, Jean d’Amour ni umutekinisiye mu bijyanye na Mechanical Engineering. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza muri uwo mwuga yakuye mu cyahoze ari KIST (Kigali Institute of Science and Technology).

Kuri ubu, ahuza umuziki n’akazi ke ka buri munsi, akabona umwanya wo gusabana n’Imana, kwiyitaho no kwita ku muryango we.

Kuri ubu uyu muramyi amaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yitwa "Uri Hejuru y’Amajuru". Ni indirimbo yibutsa abantu ububasha n’ubushobozi by’Imana, igaragaza ko isumba ibindi biremwa byose kandi ko nta kintu na kimwe kiyinanira.

Yasobanuye ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo agira ati: "Umubyeyi wanjye mu buryo bw’umwuka, Apostle Joshua Masasu, yanditse igitabo cyitwa Fear Free. Muri icyo gitabo agaragaza uburyo ubwoba ari bwo butuma abantu benshi, ibigo ndetse n’ibihugu bifata imyanzuro myinshi ishobora kutajyana n’ubushake bw’Imana.

Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo ni ukwibutsa abantu ko iyo uri umwana w’Imana, ikintu icyo ari cyo cyose gishobora kuguhangayikisha kiba kidafite imbaraga imbere y’ububasha bw’Imana iri hejuru ya byose."

Kugereranywa na Aimé Uwimana

Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo, hari abantu batandukanye bamubwiye ko asa na Aimé Uwimana haba mu ijwi no mu buryo bwo kuririmba. Abajijwe icyo atekereza kuri uyu muramyi ufatwa nk’umwe mu nkingi za Gospel mu Rwanda, yagize ati:

"Aimé Uwimana ni umuramyi twakuriye twumva kuva tukiri bato. Ubuhamya bwe, ubusabane bwe n’Imana ndetse n’ubumenyi afite mu muziki bikomeje kubera benshi isomo rikomeye. Kuri njye ni icyitegererezo cyiza mu gusobanukirwa no guhagarara neza mu muhamagaro."

Yasoje agira ati: "Nishimiye ibyo Imana iri gukora muri ibi bihe. Ibi mbifata nk’itangiriro kuko hari byinshi biri imbere, birimo izindi ndirimbo, ibitaramo n’ibindi bikorwa Mwuka Wera azankoresha. Nizeye ko byose bizaba umugisha ku bantu benshi."

Jean d’Amour Nkurunziza yashyize hanze indirimbo nshya yise "Hejuru y’amajuru".

REBA INDIRIMBO NSHYA YA NKURUNZIZA JEAN D’AMOUR

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.