× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nzategereza Live Concert! Mama Sharon yasabye ababyeyi kwaturira imigisha ku nda batwite, Sharon ahundagazwaho imigisha

Category: Testimonies  »  August 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Nzategereza Live Concert! Mama Sharon yasabye ababyeyi kwaturira imigisha ku nda batwite, Sharon ahundagazwaho imigisha

Mu gitaramo cyiswe "Nzategereza Live Concert", Peace Gatete akaba Mama w’umuramyi Sharon Gatete, yasabye ababyeyi kujya batura imigisha ku bana babo ndetse no ku nda batwite.

Muri iki gitaramo cyabaye tariki 03/08/2023 ku Kacyiru kuri L’espace, Mama Sharon yatangaje ko ubwo yari atwite inda ya Sharon Gatete, ubuzima bwari bugoye kugeza ubwo yinginga Imana ayisaba kwimura inda ya Sharon ikayiha ababyeyi babuze urubyaro.

Ibi yabivuze bitewe n’ubuzima bukomeye uyu muryango wari ubayemo. Gusa yatangaje ko nyuma yo kubona ko Imana itumvise icyifuzo cye, yahisemo kwaturira imigisha kuri Sharon amwaturiraho kuzavamo umukozi w’Imana, umuririmbyi ukomeye akazagera aho uyu mubyeyi atageze. Aha niho yahereye asaba ababyeyi kujya basengera inda batwite bakazaturaho imigisha.

Papa wa Sharon Gatete ubwo yafataga ijambo, yarabishimangiye asaba abitabiriye iki gitaramo gusengera Sharon Gatete. Yagize ati "Numvaga turi buze gusengera Sharon tukamwaturaho ijambo ry’ubuhanuzi".

Yakomeje agira ati "Nta byinshi mfite byo kuvuga, ariko numvaga twari kuza gufatanya tukamusengera kuko ameze nk’inyenyeri irimo guseruka cyangwa nk’izuba ririmo kurasa kandi umucyo we ni mwinshi uzagera mu mahanga menshi".

Ku mpera z’iki gitaramo, hazamuwe isengesho ryo gusengera uyu muririmbyi yaturirwaho imigisha.

Iki gitaramo kiswe "Nzategereza Live Concert", cyari gifite intego yo gusogongeza ku bakunzi ba Sharon Gatete ibihangano bye ndetse no gufata amajwi n’amashusho y’indirimbo ze nshya mu buryo bwa live.

Ni igitaramo kitabiriwe n’abantu batandukanye barimo Jacques Murigande uyobora ishuri rya Muzika rya Nyundo ari naryo Sharon yizeho.

Ni igitaramo kandi kitabiriwe na Kingdom of God Ministry rikaba rimwe mu matsinda yo kuramya no guhimbaza Imana ryanditse amateka muri iki gihugu. Iri tsinda ni naryo Sharon aririmbamo.

Paradise.rw izakomeza kubagezaho ibikorwa bya muzika by’uyu muramyi

Sharon yagaragaje ko ari umuhanga cyane mu muziki

Ababyeyi ba Sharon bahishuye byinshi ku buzima bwe

Gatete Peace, umubyeyi wa Sharon ati "mwaturire imigisha ku bana banyu"

Sharon uri kuminuza mu muziki yifuza kuzagera ku rwego rwa PhD

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.