Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’Ikigo Institute for the Impact of Faith in Life bwerekana ko Abongereza benshi bareka Ubukristo ntibajye mu yandi madini akomeye, ahubwo bakerekeza mu bupagani.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 2,774 bahinduye imyemerere, bugamije kureba aho berekeje n’impamvu babivuyemo. 44% bavuze ko baretse Ubukristo, 39% bo bareka gusenga kuko ngo bagize impungenge ku Mana, naho abafashe inzira z’ubupagani byeruye ni 9%.
Raporo igaragaza ko u Bwongereza butava mu myemerere burundu ngo abantu babwo babeho badafite ibyo bizera, ahubwo ko buri kujya mu buryo bushya bwo kwizera batagendeye ku byo mu matorero asanzwe, ahubwo bakabikora mu buryo bushingiye ku kwiyumvisha ibintu ku giti cyabo.
Ibarura rya 2021 ryagaragaje ko abiyita Abapagani bavuye ku 57,000 (2011) bakagera ku 74,000.
Abahinduye imyemerere bavuga ko bava mu Bukristo kubera: kubura kwizera Imana (50%), amakenga ku nyigisho zimwe (43%), guhura n’ibidahuye n’indangagaciro zabo (37%), impaka zishingiye ku bitekerezo (33%), n’ubunararibonye budafite icyo buvuze mu matorero (20%).
Nubwo Ubukristo bufite ababusohokamo benshi, ubushakashatsi bwerekana ko hari n’ababugarukamo, ariko ko abenshi batava mu madini akomeye; ahubwo bahitamo “uburyo bwabo bwihariye” bwo kwizera, bushingiye ku kumva bafite imibanire ya hafi na Yesu kurusha kuba mu madini afite uko ayoborwa n’abantu bigize abahuza babo n’Imana.