Umwanditsi Heidi McPherson yavuze uburyo kunyura mu rupfu rw’abagabo be babiri byamwigishije kwizera Imana no kwemera kuyoborwa na Mwuka Wera.
Uyu mwanditsi, yavuze ko nubwo yababaye cyane, Imana yamubaye hafi ikamwigisha uburyo bwo kwakira agahinda no gukomeza kubaho afite ibyiringiro.
Mu buhamya bwe yasohoye ku wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2026, Heidi yavuze ko ubuzima bwe bwahindutse mu kanya gato ubwo muganga yamubwiraga ko umugabo we Bill yapfuye nyuma y’uko abaganga bakoze ibishoboka byose ngo bamurokore.
Yavuze ko ayo magambo yahise amusiga mu gahinda gakomeye ndetse ubuzima bwe bugahinduka mu buryo atatekerezaga.
“Iyo nteruro imwe yahinduye byose. Numvise ubuzima bwanjye busenyutse mu kanya gato,”
Heidi yavuze ko ubwo yari asigaye wenyine mu cyumba cy’ibitaro, Mwuka Wera yatangiye kumwigisha uburyo bwo kwakira akababaro no kutarakarira Imana.
Yatangaje ko amagambo ya mbere yavuze yamutunguye na we ubwe, kuko yahise abwira Imana ati: “Sinigeze nkubaza impamvu igihe watwuhiraga imigisha, kandi no muri ibi sinzayikubaza.”
Avuga ko ayo magambo atari asanzwe amuranga, ahubwo ko yumvise ari Mwuka Wera uri kuvugira muri we kugira ngo umutima we ushobore kwakira ibihe bikomeye byari imbere ye.
Nyuma y’aho, umuforomokazi yamuhaye agasakoshi karimo impeta y’ubukwe y’umugabo we, ibintu yavuze ko byamurenze umutima kuko yabonaga bidahuye n’imyaka hafi 26 bari bamaranye bubatse urugo.
Yagize ati: “Nibajije uko nzabaho ejo, ukwezi gutaha cyangwa imyaka yose yari isigaye. No guhumeka byari bimeze nk’ibidashoboka.”
Uyu mugore yavuze ko mu gihe yari mu marira n’agahinda gakomeye, yumvise Mwuka Wera amwibutsa gushimira Imana ibyo yari yaragize aho kwibanda gusa ku byo yatakaje.
Yavuze ko yatangiye gushimira Imana ku mugabo mwiza bari barabanye, ku bana babo, ku mateka meza bagiranye no ku rukundo bari bafitanye.
Heidi yavuze ko gushimira Imana bitakuyeho agahinda, ariko ko byamurinze kugira umutima usharira no gutenguhwa n’ubuzima.
“Hari ikintu gikomeye kiba iyo umuntu ahisemo gushimira Imana no mu kababaro. Ntabwo bikuraho amarira, ariko bihindura ibyo agahinda kagukoraho.”
Uyu mugore yavuze ko yakomeje kurira no kubabara cyane, ariko ko yize kwizera Imana no kuyegamiraho kurusha uko yiyiringiraga ubwe.
Yavuze ko amagambo ya Pawulo yo mu 2 Abakorinto yamukomeje cyane, cyane cyane agira ati: “Twari turemerewe birenze ubushobozi bwacu… ariko byatumye tureka kwiyiringira ubwacu ahubwo twiringira Imana.”
Nyuma y’imyaka ibiri umugabo we wa mbere apfuye, Heidi yavuze ko yongeye kubona undi mugabo witwa Archie bagakundana ndetse bakaza no gukora ubukwe.
Yavuze ko Archie yari umugabo ukunda Yesu cyane kandi ugira ibyishimo aho ari hose, ariko mbere gato y’uko bamara imyaka itandatu babanye, na we aza kwitaba Imana mu buryo butunguranye.
Heidi yavuze ko uru rupfu rwa kabiri rwamubabaje cyane kuko noneho yari azi neza uburemere bw’agahinda ndetse n’urugendo rutoroshye rwo kongera kwiyubaka.
Nubwo byari bimeze bityo, yavuze ko yari azi ikintu kimwe cy’ingenzi: “Nari nzi ko Mwuka Wera azongera guhura nanjye muri ibyo bihe.”
Uyu mugore yavuze ko yongeye kwegera Yesu afite umutima umenetse, ariko Imana ikongera kumuhumuriza no kumwibutsa ko itamuretse.
Yatangaje ko uko imyaka yagiye ishira, yaje gusobanukirwa ko agahinda katamusenye ahubwo ko kamwegereje Imana kurushaho.
“Agahinda ntikansenye. Ahubwo Imana yakoresheje ibyo bihe kugira ngo mbe nkiri hafi yayo no kugira ngo menye uburyo ari iyo kwizerwa.”
Heidi yavuze ko nubwo ibikomere byo kubura abo yakundaga bikiriho, ubuzima bwe ubu bwaranzwe no kubona ubuntu bw’Imana n’uko yamubaye hafi mu bihe byose.
Mu gusoza ubutumwa bwe, yasabye abantu bari mu bihe byo kubura ababo kutumva ko bari bonyine, kuko Imana iba hafi y’abafite imitima imenetse.
“Niba uri mu gahinda uyu munsi, menya ko utari wenyine. Mwuka Wera azi guhumuriza, gutwara imitwaro no kongera kubaka umuntu.”