× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umugabo wafatwaga nk’umuhanuzi muri Afurika y’Epfo yafunzwe azira gusambanya no gufata ku ngufu abana bato

Category: Pastors  »  April 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Umugabo wafatwaga nk'umuhanuzi muri Afurika y'Epfo yafunzwe azira gusambanya no gufata ku ngufu abana bato

Umuhanuzi Dingaan Abram Rantsho wamaze wamaze kugaragaza ko ari umunyabinyoma nk’uko ibinyamakuru byo muri Afurika y’Epfo bikomeje kubivuga, yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo gufata ku ngufu abana b’abakobwa bakiri bato no kubigerageza.

Uyu mugabo w’imyaka 40 ukomeje kwitwa umuhanuzi w’ibinyoma, yafunzwe n’urukiko rw’umucamanza wa Tseki, asabirwa gufungwa imyaka 45, kuko akurikiranyweho kwigira umuhanuzi w’Imana, nyuma yuko bigaragaye ko yabeshyaga abakobwa bakiri bato akabasambanya.

Umuvugizi wa Polisi muri aka gace, Sgt Mahlomola Kareli, yatangaje ko ibi bikorwa byo gushimuta no gufata ku ngufu byakozwe n’umuhanuzi w’ibinyoma byatangiye muri Kanama 2021 ubwo uyu muhanuzi yahohoteraga umwana w’imyaka 18.

Yagize ati “Uwahohotewe yegerewe n’umugabo wiyise China, atangira kumuhanurira ubuhanuzi bwe bw’ibinyoma. Yavuze ko umuyobozi w’ikigo akorera ari mu mugi kandi akaba ashaka imyirondoro ku bantu bakeneye akazi.”

Yakomeje agira ati “Uyu muhanuzi w’ibinyoma yakomeje gushukashuka uwo mukobwa amwerekeza mu nzu ye i Monontsha. Agezeyo, akuramo icyuma ategeka uwo mukobwa gukuramo imyenda yose. Yamusambanyije amufatiyeho icyuma, hanyuma aramurekura amuha amafaranga yo gufata tagisi imugeza mu rugo.”

Uretse uyu muvugizi kandi n’ikinyamakuru Daily Dispatch cyahamije aya makuru kivuga ko uyu muhanuzi w’ibinyoma yatangiye gukora ibi byaha mu mwaka wa 2021, ndetse ngo guhera ubwo yatangiye kujya agirwa inama, akaganirizwa, ariko byarangiye atabicitseho nk’uko ubuyobozi bwabishakaga.

Urukiko rwo mu gace ibi byabereyemo rumaze gusuzuma no kumva abatangabuhamya ku byaha byo gushaka gufata no gufata ku ngufu abangavu Dingaan Abraham Rantsho yagiye akora mu bihe bitandukanye, rwamukatiye igifungo cy’imyaka 45.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.