× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umubikira "Sister Hope" yahanuye abubatse babona ibibazo bakabangira amaguru ingata mu ndirimbo "Sigaho"

Category: Artists  »  2 days ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Umubikira "Sister Hope" yahanuye abubatse babona ibibazo bakabangira amaguru ingata mu ndirimbo "Sigaho"

Umubikira witwa "Sister Hope" ukomeje kwagura umuziki we, yongeye guhanura abagize umuryango babona ibibazo bije bagakuramo akabo karenge abibutsa ko barimo guhabanya n’umuco nyarwanda.

Muri iyi ndirimbo yifashishijemo umukinnyi wa firime wamamaye cyane nka "Intare y’ingore".

Aganira na Paradise, Hope yagize ati "Nahisemo kwifashisha Intare y’Ingore kuko azwi cyane muri cinema nyarwanda. Ubusanzwe abantu benshi bamuziho ko akina ibintu bikomeye nifuje ko agaragara mu mashusho kugira ngo ubutumwa nashakaga gutanga bugere kuri benshi".

Avuga kuri iyi ndirimbo ye nshhya, Masera Hope yagize ati: "Indirimbo ’Sigaho’ ikubiyemo amagambo yo guhanura abavanga umuco nyarwanda n’uwahandi hanze."

Muri iyi ndirimbo Intare y’ingore agaragara agiye kwahukana kandi afite agahinda kenshi, ari kumwe n’abana be babiri abitewe n’ubukene ndetse n’ibindi bibazo byo mu muryo.

Sister Hope ahita aza akamuha impanuro z’uko atari byiza guhunga urugo rwe, kandi ko atari umuco nyarwanda, ahubwo ko akwiriye gukomera akihangana.

Mu ndirimbo birangira ’Intare y’ingore’ afashe umwanzuro wo kureka kwahukana agasubirana n’abana mu nzu n’ibyo yari ahunganye byose.

Yavuze ko yashakaga kwibutsa umunyarwanda wese ko ari inshingano ze kubaka umuryango kandi ko yakora uko ashoboye kugira ngo umuryango ubashe kubana akaramata kandi mu mahoro.

Sister Hope ati: "Ubutumwa nifuza kugeza ku banyarwanda ni ukugira ngo umuryango ujye ushinga imizi habemo kumvikana bityo hubakwe umuryango muzima ushingiye ku kwimakaza umuco nyarwanda."

Uyu mubikira ni umwe mu baramyi babarizwa mu idini ya Gatolika, ukomoka mu gihugu cy’u Rwanda. Avuka mu ntara y’iburasirazuba mu karere ka Gatsibo aho bita Kiziguro.

Sister Hope amaze imyaka itanu mu muziki dore ko yawinjiyemo mu mwaka wa 2020 ubwo yari mu gihugu cya Kenya-Nairobi.

Yagize ati: "Nahise nza kuwukorera mu Rwanda kuko numvaga ari ho nakorera umuziki nyarwanda bikarushaho kuba byiza kuko bumva ururimi ndirimbamo bakamenya n’injyana y’umuziki nyarwanda."

Ni indirimbo yaheshejwe umugisha n’amaboko meza dore ko amashusho yayo yakozwe na ruranguranwa Pantient For Sure wo muri Focus Studio.

Uyu ni umwe mu ba producers beza bakomoka i Burundi aho ari mu bakoreraga indirimbo ibyamamare i Burundi barimo na Daniella wamamaye mu ndirimbo "Te amo".

Inkuru nziza ku banyarwanda ivuga ko uyu mu Producer yaguriye ibikorwa bye mu gihugu cy’u Rwanda akaba atuye i Kagugu.

Sister Hope wo guhangwa amaso mu muziki wa Gospel amaze gusohora indirimbo nyinshi zirimo: Uwo nkunda, Humura shenge, Ejo hazaza, Mwana w’umuntu ndetse na Sigaho yageze hanze.

Sister Hope arakataje mu muziki wa Gospel

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "SIGAHO" YA SISTER HOPE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.