Holy Nation Choir ikomeje kwagura imbibi z’ubutumwa bwiza. Ubu noneho indirimbo "Umeniinuwa" niyo igezweho. Ni indirimbo iyi korali yahuriyemo n’umuramyi Mubogora Desire Ndetse na Tresor Nguweneza aba bombi bazwi cyane mu itsinda rya True Promise.
Avuga kuri iyi ndirimbo y’igiswahili bise Umeniinuwa, Perezida wa Holy Nation Choir, Komezusenge Jeremih yagize ati: "Ni indirimbo ijyanye n’umutima uri gushima Imana wibuka aho Imana yawusanze, uko yawuhinduriye ubuzima ndetse Igasoza ivuga ngo mutima wanjye ririmbira Uwiteka wibuke ibyo yakoze byose umuhe icyubahiro".
Yakomeje avuga ku mvano yo gukorana indirimbo n’abaririmbyi b’abahanga bazwi mu itsinda rya True Promises nka Mubogora Desire wanitabiriye irushanwa ryiswe "I am the future mu mwaka wa 2018 ndetse na Tresor Nguweneza.
Yagize ati: "Ubutumwa bwiza ntibugira imipaka, gukorana n’abafite muri bo inzira zigana isioni, ni ibintu tuzakomeza kugeza ubutumwa bwiza bugeze ku mpera z’isi." Avuga aho Igitekerezo cyo gukorana na bariya bahanzi cyavuye,yagize ati"Ibitekerezo byo biva kuri twe kandi hari n’ibindi rwose.
Mubogora Desire ni uwacu, Tresor ni inkoramutima ya Holy Nation
Mu kugaragaza isano aba baramyi bafitanye na Holy Nation Choir, Komezusenge Jeremih yakomeje agira ati: "Mubogora Désire ni umu Holy Nation, Tresor ni Inkoramutima yacu! Bisobanuye ubumwe muri Kristo Yesu. Turabakunda rwose kandi tuzakomeza gukorana bya hafi. "
Kuririmba mu guswahili:Kwagura imbibi z’ubutumwa bwiza
Zaburi 40:10 hagira hati: "Namamaza ubutumwa bwiza bwo gukiranuka mu iteraniro ryinshi, Sinzabumba akanwa kanjye, Uwiteka urabizi."
Jelemiah ati: "Gukora indirimbo z’igiswahili ni gahunda dufite yo kwamamaza ishimwe ry’iyaduhamagaye. Tuzakomeza kugerageza n’izindi ndimi ntabwo tuzahagararira ku giswahili tuzakomeza n’indirimbo zo mu gifaransa, Icyongereza n’izindi ndimi".
Abakunzi ba holy nation bahishiwe agacuma k’ibiryohereye
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ibyiza buri imbere ku bakunzi b’iyi korali. Yagize ati: "Nyuma y’iyi ndirimbo tubafitiye izindi, turabashimiye ko mudushyigikira ubutumwa bukagera kure. "
Yakomoje no ku gutaramira abakunzi babo, avuga ku gitaramo, yirinze gutangaza igihe.
Yagize ati: "Igitaramo tuzakibanyesha rwose, abakunzi bacu ntabwo tuzabicisha irungu."
Holy Nation choir yamamaye mu ndirimbo "Namenye Neza", "Dusubije amaso inyuma", "Tuje kugushima" n’izindi. Ni korali ikunzwe cyane i Kigali no mu gihugu hose. Yatangiye ivugabutumwa mu ndirimbo mu 2007, itangira ari korali ya Ecole de Dimanche, nyuma yitwa korali n’Urubyiruko gusa.
Mu mwaka wa 2013 ni bwo yahinduye izina yitwa Holy Nation. Kugeza ubu iyi Korali yaragutse cyane ikaba ifite abaririmbyi hafi 100.
Ni korali itaratanzwe no gukoresha imbuga nkoranyambaga. Indirimbo zabo wazisanga kuri YouTube ndetse n’izindi mbuga nkoranyambaga nka TikTok,Instagram n’izindi..hose ikoresha Holy Nation Choir Rwanda
REBA INDIRIMBO NSHYA "UMENIINUWA" YA HOLY NATION