× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ukwakira: Ukwezi kwo kwegera Imana – Ubutumwa bwa Apostle Dr. Paul Gitwaza

Category: Pastors  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ukwakira: Ukwezi kwo kwegera Imana – Ubutumwa bwa Apostle Dr. Paul Gitwaza

Mu gihe abatuye isi binjiye mu kwezi kwa cumi, Apostle Dr. Paul Gitwaza, Umushumba Mukuru w’Itorero Zion Temple Celebration Center ku isi hose, yatanze ubutumwa bw’ingenzi.

Ni ubutumwa butanga ihumure n’icyizere, busabira abayoboke be n’abemera muri rusange kugira ukwezi kuzuye imigisha, kuyoborwa n’Imana no kurushaho kwiyegereza Uwiteka.

Ubutumwa bwe bwanyuze ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram, aho yagaragaje Ukwakira nk’ukwezi k’umuyoboro w’Ubumana, ahamagarira abantu gukomeza gusabana n’Imana, kuyiyegurira no kuyoborwa na yo mu buzima bwa buri munsi.

Mu magambo agaragaza ukwizera, Apotre Dr. Gitwaza yavuze ati: “Ndakwifuriza gusingira imigisha yawe yose wahishiwe amezi yose, kuzakubere ukwezi k’ubuyobozi bw’Imana no gushyigikira umushumba mukuru ugushumbye…”

Yasabye abamukurikira guhagurukira gusenga, kwiyegereza Imana no kuyisaba kuyobora inzira zabo. Yagize ati: “Umucamanza ukiranuka, ndaje imbere y’intebe yawe y’ubuntu kugira ngo mpungire kure y’imigambi mibi…”

Mu butumwa bwe, yagarutse ku kubabarirwa, kurindwa n’Imana ndetse no kuyibona nk’ihumure ryonyine mu bihe byose, cyane cyane mu bihe bikomeye abantu banyuramo.
Yakomeje avuga ati: “Ndakwifuriza umugisha wo kuramba, kugira amahoro, n’amagara meza. Ndatura umugisha mu gihugu cyawe, umuryango wawe n’itorero ryawe.”

Ukwakira mu myemerere y’isi – Ukwezi kwihariye mu madini

Ukwezi kw’Ukwakira gufite umwihariko mu myemerere ya gikirisitu n’indi myemerere ku isi.

Ni ukwezi abaprotestanti bizihizamo Umunsi w’Impinduramatwara (Reformation Day) ku wa 31 Ukwakira, bibuka Martin Luther wahinduye amateka y’amadini. Abayahudi bizihizamo iminsi mikuru nka Yom Kippur (umunsi w’imbabazi) na Sukkot (umunsi w’urwibutso rw’ubuzima mu butayu).

Rwanda, nubwo nta minsi mikuru ikomeye y’amadini iba mu Kwakira, ni igihe abantu benshi bafata nk’umwanya wo gukomeza umwaka no kuwusoza bafite gahunda yo gukomeza kwegera Imana, dore ko iminsi mikuru ya Noheri, umunsi ubibutsa ivuka rya Yesu uba wegereje.

Ubutumwa bwa Apotre Dr. Paul Gitwaza bwateye abantu akabaraga, ku bari mu rugendo rwo gushaka Imana no gukomeza kuba intumwa mu buzima bwa buri munsi. Yifurije buri wese ko uku Kwakira kwazamubera ukwezi k’umuyoboro w’ubumana, igihe cyo guhuza umutima n’Imana, kuyiyegurira, kuyoborwa na yo no kuba umugisha ku bandi.

Yarangije agira ati: “Ndabakunda, Uwiteka abahe umugisha.”

Apotre Dr. Gitwaza yatanze ubutumwa butanga icyizere, bukwiriye gusangizwa no kuzirikanwa n’abatuye isi muri uku kwezi, binyuze mu isengesho, imirimo myiza no gusabana n’Imana

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.