× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uko watanga umubiri wawe nk’igitambo kizima imbere y’Imana ― Pastor Christian Gisanura

Category: Pastors  »  22 seconds ago »  Pastor Christian Gisanura

Uko watanga umubiri wawe nk'igitambo kizima imbere y'Imana ― Pastor Christian Gisanura

Mu nyigisho yatanze kuri uyu wa 12 Kanama 2026, Pastor Christian Gisanura yagarutse ku nsanganyamatsiko y’imikoreshereze y’umubiri nk’igitambo kizima imbere y’Imana.

Muri iyi nyigishi yashingiye ku Baroma 12:1–2 hagira hati: “Mutange imibiri yanyu ibe ibitambo bizima byemerwa n’Imana… Yasobanuye ko Imana yahisemo gutura mu buzima bw’umuntu, bityo umubiri ukaba atari uw’inyungu z’umuntu gusa, ahubwo ari igikoresho cyo gukorera Imana.

Yavuze ko mu Isezerano rya Kera ibitambo byatambwaga byishwe, ariko muri Kristo ho impinduka yabayeho, aho Abakristo basabwa gutanga imibiri yabo ikiri mizima, bayegurira Imana mu bikorwa byiza, mu mvugo, no mu myitwarire iboneye.

Pastor Gisanura yasobanuye ko imbuto z’umwuka zigaragarira mu bikorwa bya buri munsi, kandi ko Yesu yavuze ko abantu bazamenyerwa ku mbuto zabo, atari ku magambo bavuga gusa.

Yatanze urugero rw’uko umuntu agomba guhitamo neza ibyo areba n’ibyo yumva, agaragaza ko nko kureba ibintu bishobora kuyobya umuntu ari amahitamo ye, bityo ko umukristo asabwa kwitonda mu byo yinjiza mu buzima bwe bwa buri munsi.

Yagize ati: “Ibyo amaso yawe areba n’ibyo amatwi yawe yumva bigomba kuba bishimisha Imana, kuko umubiri wawe ni igitambo.”

Yongeyeho ko nko mu mibanire y’abantu, amagambo avugwa agomba kuba afite ishingiro mu bushake bw’Imana, kuko Abakristo bemera ko Kristo atuye muri bo, bityo imyitwarire yabo yose ikwiriye kumwubaha.

Pastor Gisanura yasobanuye ko gutanga umubiri nk’igitambo bisaba kwitandukanya n’irari n’ibishobora gutuma umuntu atandukira Imana, nubwo rimwe na rimwe bishobora kumusaba kwigomwa ibyo umutima we ushaka.

Yagize ati: “Igitambo ntigitambwa cyishimye ku mubiri, ariko ni uguhitamo kubaho mu bushake bw’Imana nubwo byagusaba kwigomwa.”

Yasoje ashimangira ko umukristo asabwa kubaho nk’umuntu utwarwa n’ubwenge bwa Kristo, aho kuyoborwa n’irari cyangwa inyungu z’igihe gito, ahubwo akibuka ko umubiri we ari igikoresho cyera cyagenewe Imana.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.