× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uko wagura itike y’igitaramo cy’amateka “Umuyoboro 25 Years Concert” cya Alexis Dusabe

Category: Artists  »  3 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Uko wagura itike y'igitaramo cy'amateka “Umuyoboro 25 Years Concert” cya Alexis Dusabe

Hari ibikorwa biba bikagira uruhare rukomeye mu kwibutsa abizera agaciro ko gukomeza umurongo w’ivugabutumwa. Kuri ubu, Alexis Dusabe ubimazemo imyaka 25, yamaze gushyira hanze amatike yo kwinjira mu gitaramo yabateguriye, kugira ngo abasangize ibyo byishimo.

Umuramyi Alexis Dusabe ageze kure yitegura igitaramo gikomeye yise “Umuyoboro 25 Years Concert”, kizaba ku wa 14 Ukuboza 2025, mu nyubako ya KCEV – Camp Kigali, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 25 amaze mu murimo wo kuririmba no kugeza ubutumwa bwiza ku bantu.

“Umuyoboro 25 Years Concert” si igitaramo gisanzwe, ahubwo ni urugendo rurerure rwo kwibuka aho yavuye, gushimira no guhesha icyubahiro Imana ku byo yamukoreye mu myaka ibarirwa muri kimwe cya kane cy’ikinyejana.

Alexis Dusabe uzwi mu ndirimbo zubatse imitima ya benshi zirimo Umuyoboro, Kuki Turira, Zaburi 23, Ngwino Dusabe n’izindi, azafatanya n’abaramyi babiri bafite izina rikomeye muri Gospel yo mu Rwanda no mu Burundi ari bo: Bosco Nshuti na Pastor Lopez w’i Burundi.

Abifuza kwitabira igitaramo bahawe uburyo bworoshye bwo kugura amatike binyuze kuri www.umuyoboro.com, urubuga rwateguwe by’umwihariko mu korohereza abakunzi b’ibihangano bya Alexis Dusabe.

Amatike yo kwinjira muri Umuyoboro 25 Years Concert ari kuboneka mu byiciro bitandukanye bijyanye n’ubushobozi bwa buri wese, harimo Classic ya 5,000 Frw, Silver ya 10,000 Frw, Gold ya 20,000 Frw, Premium ya 25,000 Frw, ndetse na VVIP Sponsor ya 50,000 Frw.

Hari promotion idasanzwe: 10% OFF [igabanyirizwa] ku muntu wese wishyura akoresheje Airtel Money, anyuze kuri *797*50*2*93# (East African Gospel Festival EAGF).

Ni uburyo bugamije korohereza abakunzi b’igitaramo no kubashimira ubushake bwo gushyigikira iki gikorwa cyagutse.

Igitaramo cyubakiye ku bufatanye bw’imiryango n’ibigo bitandukanye byahisemo gushyigikira uyu munsi w’amateka. Abaterankunga barimo: Airtel, Dove Hotel, Saltel, AZF Global Trading na Ishema Paper Cups.

Ubufatanye bwabo bwatumye iki gitaramo gishyirwa ku rwego rwo hejuru, haba mu mitunganyirize n’ibindi bice byose bigize event.

Ni igitaramo cyitezweho guhuza abakunzi b’umuziki wa Gospel, abashaka kongera gushimangira ukwizera ndetse n’abifuza gusabana no kubaka umwuka w’ubumwe hagati yabo no hagati yabo n’Imana.

Ku bifuza amakuru arambuye n’andi ajyanye n’igitaramo, bashobora guhamagara kuri +250 788 880 901 cyangwa bagaca kuri [email protected].

Iki gitaramo cya Alexis Dusabe gitegerejwe nk’icy’ingenzi mu mpera z’umwaka wa 2025, kikaba gishobora gusiga amateka mashya mu muziki wa Gospel mu Rwanda.

Alexis Dusabe agiye gukora igitaramo cy’amateka

Nawe wagura itike yo kwinjira muri iki gitaramo, ugafatanya na Alexis Dusabe guhimbaza Imana

RYOHERWA N’INDIRIMBO "UMUYOBORO" YA ALEXIS DUSABE YITIRIWE IGITARAMO AGIYE GUKORA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.