Ishimwe Danny uzwi mu muziki nka Danny Dollar, umusore w’imyaka 17 ubarizwa i Kagugu mu Karere ka Gasabo, ni umwe mu bahanzi bato bari kwigaragaza mu muziki nyarwanda, aho ubu yamaze no gushyira hanze indirimbo yise Amashimwe.
Uyu musore wahoze abarizwa mu itsinda ry’ababyinnyi rya Moriox Kids, nyuma akaza kurivamo kugira ngo abe umuhanzi wigenga, ubusanzwe akomoka mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, ariko ubu atuye i Kinyinya, mu Kagari ka Kagugu, mu Karere ka Gasabo, ho mu Mujyi wa Kigali, ari na ho abana n’ababyeyi be.
Amaze kwandika izina kubera indirimbo zifite ubutumwa bufite aho buva n’aho bugana, buvuga ku buzima, urugendo rwe, intambara zo mu mutima, n’urukundo rwe rukomeye ku Mana.
Indirimbo ye nshya "Amashimwe" yasohotse ku wa 22 Nzeri 2025 imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 100, ikaba ari indirimbo imeze nk’isengesho, ikaba irimo ubuhamya kandi icurangiwe umuziki wa nyawo, wagera ku mashusho bikaba akarusho.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Danny Dollar yavuze amagambo adasanzwe yumvikanisha uko akunda Imana: “Ikintu nubahira Imana ni uko imfasha no mu gihe abantu baba bankuyeho amaboko… Imana ni yo ibanza, ibindi bigakurikira. N’iyo ngiye muri studio mbanza gusenga. Iyo ngiye gufata amashusho, kuryama, kubyuka, kurya, cyangwa kujya ahantu, mbanza gusenga.”
Avuga ko kuba hafi y’Imana bituma imuha imigisha no kwihangana, bityo indirimbo ze zikagera ku bantu ku buryo butangaje.
Indirimbo ya mbere ya Danny Dollar yitwa “Nabona”, yasohotse ku wa 11 Kamena 2025, aho agaruka ku butumwa bushishikariza buri wese uyumva gushimira Imana ku bwo kuba yaramuhaye urukundo rw’ukuri.
Mu gace kamwe k’iyo ndirimbo, aririmba agira ati: “Nishimiye ko Imana inkunda, kuba yarabimenye hakiri kare… Mana, wakoze ibihagije. Nabona byinshi nkunda nasiga, ... ntiwansiga mu marira….”
Iyi ndirimbo y’urukundo isanzwe ariko inashimira Imana, yakiriwe neza n’abarenga ibihumbi 200 bamaze kuyireba mu mezi atatu gusa imaze isohotse, imufungurira amarembo y’indirimbo yakurikiyeho yise “Bombe”.
Muri “Bombe”, yagarutse ku magambo y’abantu bamuharabikaga bavuga ko yahindutse “ikirara” nyuma yo kuva mu itsinda rya Moriox Kids. Iyi ndirimbo yatumye benshi bongera kumva ko Danny Dollar ari umuhanzi ufite ubutumwa bukomeye, atari umwana ukora indirimbo gusa ngo yishimishe.
Hari aho aririmba ati: “Ndibuka umunsi umwe tugihangana n’ubuzima, abanzi bacu badushinyagurira, umuryango wange twese twabuze aho twerekera, Imana yacu ikadufungurira inzira.”
Iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abarenga 430,000 mu gihe kirenga ukwezi, kandi iracyazamuka.
“Amashimwe”: Urugendo rw’ubuzima rwanditswe mu ndirimbo
Indirimbo nshya “Amashimwe” ni yo ishimangira cyane ukwemera kwa Danny Dollar. Yaje nyuma y’izindi ndirimbo zitagaragaramo amagambo menshi yo kuramya, ariko zuzuye ubutumwa bujyanye n’ubuzima busanzwe bw’abantu n’ubufasha bw’Imana. Muri “Amashimwe”, Danny aririmba nk’umuntu wabonye ukuri kw’Imana imuha ibisubizo mu gihe abandi bamureberaga hasi.
Agira ati:“Mana nje iwawe, unyumve, umbwire, unkoreshe ibyo ushaka… Mfite amashimwe atazigera ashira… Yesu, ibyo unkorera birenze ibyo naguha. Nange nk’umuntu nzagukorera kugeza mfuye…Mana nsenga, ntajya mbura no gushima, sinakwiyibagiza Mwami aho wankuye.”
Indirimbo ifite amashusho meza, kuko ayigaragaramo mu mwambaro w’umweru, kandi ikaba yarafatiwe kuri imwe mu nyubako nziza iherereye mu Kagari ka Kagugu, aho atuye.
Mu gutunganya indirimbo “Amashimwe” ya Danny Dollar, Gad Beat Record yagize amahirwe yo kumukorera amajwi (audio), Patient Forsure atunganya amashusho (video) n’amabara (color) ndetse anatanga igitekerezo cy’inkuru (script) ya video. Aba bose babashije kumva neza ubutumwa bukubiye mu ndirimbo inshuro nyinshi kuko bagize uruhare rukomeye mu kuyitunganya, ibyatumye bayumva kenshi cyane.
Sean Priston yari ashinzwe imyambarire (fashion), na ho Nyawe Lamberto (CK), umunyamakuru wa Kigali Connect abereka ahantu heza ho gufatira amashusho. Indirimbo yasakajwe na Kigali Connect na Focus Studio ya Patient Forsure, mu gihe Maman Danny yashimiwe ku ruhare rwe mu gutera inkunga umuhungu we wabaye umuhanzi.
Danny Dollar ni uwa gatatu mu bana batanu. Avuga ko ababyeyi be, cyane cyane Mama we, ari inkingi ya mwamba. Ati:“Mama, amfasha kubona ubushobozi bwo gukora indirimbo mu buryo bwose… aho abandi bacitse intege, we arakomeza akanshyigikira kuko akunda ibintu byange.”
Nubwo afite imyaka 17, inzozi ze ni ndende: “Nifuza kuzaba umuhanzi ukomeye, nkarenga urwego rw’Igihugu nkagera ku rwego rw’isi.”
Urugendo rwe rwa muzika: kuva muri Moriox Kids kugera ku kuba umuhanzi wigenga
Danny Dollar yahoze mu itsinda Moriox Kids kuva mu 2021, nyuma ya COVID-19. Yinjiyemo nk’umwana wagaragazaga impano mu kubyina no kuririmba. Nyuma yo kubona ko itamufasha kugera ku nzozi ze zo kuba umuhanzi wigenga, yahisemo kuva muri iryo tsinda ku bushake bwe: “Nabonaga itaramfashaga kugera ku nzozi zange… sinirukanywe. Bo ntibemeraga ko umuntu uyibarizwamo akora ibindi ku ruhande.”
Uyu musore afite umwihariko mu buryo akoramo indirimbo, ashimangira ko nubwo ahura n’imbogamizi zishingiye ku bushobozi ashimira Imana, kuko ibyo ageraho abikesha ubufasha bw’umuryango n’abakunzi be, bigatuma akomeza gukora.
“Iyo indirimbo ikunzwe bintera imbaraga zo gukomeza, iyo itakunzwe ndakomeza kuko ibintu bikuvunnye ni byo biramba.”
Danny Dollar arasaba abakunzi b’umuziki we kutajya bemera amakuru amuvugwaho aturutse ahandi: “Ndabakunda, kandi nzakomeza kubaha ibintu birenze. Ikindi, ntibakizere ibintu bimvugwaho mu gihe bitanturutseho.”
Ashimira Imana ko yakomeje kumuba hafi no mu gihe yahabwaga urw’amenyo: “Abantu baramparabitse, bavuga ko ndi ikirara, ko nafunzwe… ariko Imana yo ikomeza kweza izina ryange, inkuraho icyasha.”
Danny Dollar ni umuhanzi ukura vuba, ufite icyerekezo gifatika, kandi ugendera ku nkoni y’Imana. Indirimbo ye "Amashimwe" ni ubuhamya bukomeye bwo gutsinda amagambo y’abantu, akababaro, n’imbogamizi z’urugendo rw’ubuzima.
Ni intangiriro y’inkuru ikomeye iri imbere, kuko nk’uko abyivugira, azakomeza kuririmba no gukora ibirenzeho.
Mu ndirimbo yatanze isezerano, abwira Imana ati: “Nange nk’umuntu nzagukorera kugeza mfuye.”
Reba "Amashimwe" kuri YouTube - Danny Dollar
_
Komeza umukurikirane kuri TikTok: Danny Dollar | Danny Bu