Umupadiri witwa Byamugisha Wycliffe wo muri Arkidiyosezi Gatolika ya Mbarara muri Uganda, yitabye Imana azize impanuka ikomeye y’imodoka ku Cyumweru tariki 20 Ukwakira 2024.
Amafoto yo mu Kinyamakuru Informer cyo muri Uganda n’ibindi bitandukanye, agaragaza ko iyo mpanuka ikomeye yabereye ahitwa Ibanda, aho imodoka ya Padiri yacikaguritsemo ibice ibyuma bimwe bikajya ukwabyo.
Icyo kinyamakuru cyangitse ngo: “Ni icyumweru cy’agahinda, aho mu masaha ya nyuma ya saa sita yo ku itariki ya 20 Ukwakira 2024, muri Arkidiyosezi ya Mbarara habaye impanuka yatwaye ubuzima bwa Wycliffe Byamugisha, wari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyabuhikye yo mu Karere ka Ibanda”.
Uwo mupadiri ngo yakoze impanuka ubwo yari mu muhanda ava gusoma Misa, imodoka yari arimo igongana n’ikamyo mu muhanda uva Kabagoma mu Karere ka Ibanda mu gace ka Mbarara.
Padiri Wycliffe Byamugisha, yari amaze imyaka itandatu muri ubwo butumwa, aho yahawe Isakaramentu ry’ubusaseridoti muri Nyakanga 2018.
Umupadiri Byamugisha Wycliffe wo muri Arkidiyosezi Gatolika ya Mbarara muri Uganda yaguye mu mpanuka
Imodoka ye yangiritse cyane bikomeye