× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ubwiza bw’umukobwa bumugejeje i Bwami! Indirimbo ya mbere "Umwungeri" ya Voice of Angels igwatiriye umujyi mu masaha make

Category: Choirs  »  May 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ubwiza bw'umukobwa bumugejeje i Bwami! Indirimbo ya mbere "Umwungeri" ya Voice of Angels igwatiriye umujyi mu masaha make

Akeza karigura, ibyiza birahenda, ariko kandi Imana yabwiye Kayini iti: "Nukora ibyiza uzemerwa?".

Nyuma y’Iminsi mike itsinda rya The Voice of Angels risohoye indirimbo yabo ya mbere bise "Umwungeri", iyi ndirimbo yarangije kugwatira imitima y’abanyakigali.

Voice of Angels Family ni itsinda rimaze kuba nk’umuryango bitewe n’igihe abarigize bamaranye. Butare Aime uyobora iri tsinda kuri microphone za Paradise yagize ati: "Iri tsinda ni umuryango kuko hari n’abo usanga bavukana, bidufasha kuba umuryango cyane kuruta kuba itsinda."

Yongeyeho ati: "Turi itsinda ridashingiye ku idini runaka kuko twakira abantu bavuye mu madini yose yemera Kristo ko ari umwami n’umukiza kandi bakaba barabatijwe mu mazi menshi."

Avuga kuri iyi ndirimbo nshya yagize ati: "Iyo ndirimbo twasohoye twayise ’Umwungeri’. Ni indirimbo twakoze mu buryo bw’umuziki w’umwimerere (Live Recording) mu giterane cyacu ngaruka mwaka ’Saved to serve Edition 1’ "

Yunzemo ati: "Umwungeri ni indirimbo ifite message ivuga ku mwungeri wari ufite intama nyinshi imwe irazimira (kubura) ata izindi ntama ajya gushaka yayindi. Ni inkuru irimo message ivuga ko kristo atakubura uko byagenda kose azagushaka kuko kristo niwe ugereranwa n’umwungeri twebwe tukaba intama ze!!".

Nyuma y’Iminsi mikeya igeze hanze, iyi ndirimbo yahinduye Kigali mu iramiro dore ko ikomeje kuramira abantu benshi bari bari mu gikombe nshidikanyamana bibaza ko nyuma yo kugwagwana Imana Yaba yarabaretse.

Iyi ndirimbo ikomeje kwibutsa bene abo ko Kristo ari Umwungeri mwiza wemeye guheka Umusaraba w’isoni n’ubwambure bwawo agasiga intama 99 ngo abere inshungu intama imwe yazimiye.

Iyi weekend yo kuwa 04-05/05/2024 Ikaba isize iyi ndirimbo itambagije umurwa abagize iri tsinda inicaza bwana Butare Aime uyoboye iri tsinda ku ntebe yitwa"Nsengimana".

Iri tsinda rikaba ryaratumiwe ku maradiyo n’amatereviziyo akomeye hafi ya yose yo mu Rwanda mu gihe hari abandi basaziye za Kanyarira basaba ngo bazakandagire nibura kuri imwe muri Televiziyo zo mu mujyi wa Kigali zirimo RTV na OTV bakaba barahagiriye ibihe byiza.

N’ubwo batinze gusohora amashusho y’indirimbo zabo, iri tsinda rikaba rimaze kuba ubukombe mu Rwanda rwa Gasabo.

Dore bimwe mu bikorwa byatumye benshi batunga iri tsinda muri agenda zabo:

1. Bitabiriye 24hrs Praise and Worship muri Foursquare Gospel church inshuro utabara.

2. Bakoze igitaramo cyabo cya mbere mukwa 10/ 2023. Ni igitaramo cyiswe ’Saved to serve Edition 1’

3. Batumiwe kuzataramira muri Camp Kigali mu gitaramo cya Chorale Cornestone yo muri UEBR (aho bazifatanya na Chorale shalom na Gisubizo ministries, Cornerstone choir yateguye iyo concert).

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.