× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwibuka 30: Gloria Choir ya ADEPR Bibare yatanze ihumure mu ndirimbo "Humura Rwanda" - VIDEO

Category: Choirs  »  2 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Kwibuka 30: Gloria Choir ya ADEPR Bibare yatanze ihumure mu ndirimbo "Humura Rwanda" - VIDEO

Mu gihe u Rwanda ndetse n’Isi yose hibukwa ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gloria Choir yatanze ihumure mu ndirimbo "Humura Rwanda" ikubiyemo ubutumwa buhumuriza imitima yakomerekejwe n’aya marorerwa.

Ni indirimbo igaragaramo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame acanye urumuri rw’icyizere. Ikubiyemo ubutumwa bugira buti: "Jenoside yakorewe abatutsi ntizongera, ntizongera, urumuri rw’ubuzima ruramuritse tubona ubuzima, icyizere cy’ubuzima cyiraganje, cyiraganje."

Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo, Paradise.rw yaganiriye na Bwana Peter Ntigurirwa umutoza w’amajwi akaba n’umuvugizi wayo. Ubwo yabazwaga ku butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo, uyu muyobozi yagize ati:

"Kubera ko 80% by’abagize Chorale Glorira ari urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, twifuje gukora iyi ndirimbo mu rwego rwo guhumuriza abanyarwanda ko ibyabaye bitazongera ukundi kandi ko Imana yaduhaye urumuri rw’icyizero cy’ubuzima bw’ejo hazaza."

Ubwo yabazwaga ku butumwa bw’ihumure iyi korali itanga mu buryo bw’Isanamitima, yagize ati" Ihumure dutanga nuko Uwiteka yatugize umwe nkuko twabiririmbye bikaba biduha amahoro n, umutekano busesuye."

Gloria Choir igizwe ahanini n’urubyiruko, ikaba ibarizwa mu itorero rya ADEPR Bibare. Yatangiye mu mwaka wa 1998. Ubwo baganiraga n’Itangazamakuru hategurwa igiterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge, Bwana Theogene Habuhazi watangiranye n’iyi korali yatangaje ko kuvuka kw’iyi korali bifitanye isano n’ububyutse bwo mu Bibare bwo muri iyo myaka.

Ubwo bari mu masengesho yo mu wa 5, umuvugabutumwa witwaga Jeannette Mukamurigande (Bitaga Anitha) wari umuyobozi w’amasengesho yagize iyerekwa ryerekeranye n’umugambi Imana ifite ku rubyiruko rw’abanyeshuli.

Nyuma yo kwerekwa, yahamagaye abanyeshuli bari muri aya masengesho asaba abayobozi kubasengera. Nyuma yo kubasengera, yatangaje ko Imana yamubwiye ko mu Bibare hazaba umuyoboro w’ububyutse bw’abanyeshuli ndetse Imana ikabakoresha ibikomeye haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Nyuma y’iri yerekwa, umwe muri aba abanyeshuli witwa Ndagijimana Aimé yagize igitekerezo cyo kuba hashingwa korali y’abanyeshuli igamije kwamamaza ubutumwa bwiza.

Yahise yegera bwana Theogene wari uzwiho kuba yagera mu buyobozi bukuru akabagezaho iki gitekerezo bafatanya kwemeza ko iyi korali yabanyeshuli igomba kubaho ndetse haza gushyirwaho Komite mu mwaka wa 1999.

Iyi korali yaje isanga izindi korali 2 zo ku itorero yagiye ikomwa mu nkokora no kuba icyo gihe abanyeshuli bari bakeya.

Nyuma yo guhamagarwa n’Imana iyi korali Ikaba ikataje mu bikorwa bitandukanye bigamije kubaka igihugu ndetse na Sosiyete nziza aho bandika indirimbo zikubiyemo ubutumwa bugamije urukundo, ubumwe no kuremamo icyizere abanyarwanda.

Uretse kuririmba,iyi korali Ikaba irangwa n’ibikorwa birimo iby’urukundo nko gufasha abatishoboye, kurwanya ibiyobyabwenge nk’uko yabikoze mu cyumweru cyiswe "Gloria Evangelical Week" cyabaye hagati ya 06-12/11/2023.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.