× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ubwiru bwihishe inyuma y’indirimbo nshya “Bafite Byose” ya Fiston Iradukunda

Category: Artists  »  3 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ubwiru bwihishe inyuma y'indirimbo nshya “Bafite Byose” ya Fiston Iradukunda

Umuramyi w’umuhanga, Fiston Iradukunda yasohoye amashusho y’indirimbo “Bafite Byose” irimo ubutumwa bw’uko kumenya Imana ari byo by’agaciro kuruta ibindi.

Umuramyi Fiston Iradukunda, uzwi cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Bafite Byose”, igamije gukomeza abizera no kubasubizamo icyizere cy’uko umuntu ufitanye isano nyayo n’Imana aba afite byose nubwo yaba atunze bike mu maso y’abantu.

Iyi ndirimbo ije ikurikira izindi yakoze zirimo “Ambwira Ko”, “Ibanga” na “Wambereye Inshuti”, zakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wo kuramya, aho yahamije bidashidikanywaho ko ashoboye gukora uyu murimo wo kuramya yifashishije ijwi rye ryiza.

“Bafite Byose” yo igaruka ku gaciro ko kumenya Imana no kubana na Yo, agaragaza ko ari byo shingiro ry’ubuzima bw’umukristo.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Fiston yasobanuye ko ubutumwa bw’iyi ndirimbo yabukuye mu nyigisho za Bibiliya, by’umwihariko mu byo intumwa Pawulo yanditse.

Yagarutse ku gitekerezo cy’uko abafite isezerano ry’Imana ari abanyamahirwe kuruta abandi bose, kuko bafite icyo isi idashobora gutanga cyangwa kwambura.

Yifashishije inyandiko zo mu Baroma 3:2, ahagaragazwa agaciro ko guhabwa ibyo Imana yabikije abantu bayo, ndetse n’iyo mu 2 Abakorinto 6:10, hagaragaza uko umuntu ashobora kugaragara nk’utagira byinshi, nyamara mu by’ukuri atunze byose kubera Kristo.

Mu magambo ari muri iyi ndirimbo, agaragaza ko abafite Yesu nk’Umukiza bafite isezerano ry’umugabane mwiza n’ibanga rikomeye ridasanzwe, ritazwi n’isi. Ashimangira ko imbaraga nyazo z’umukristo zitava ku byo atunze, ahubwo ko ziva ku kuba afite Kristo mu buzima bwe.

“Bafite Byose” ni indirimbo irimo ubutumwa bwo guhumuriza no gukomeza abafite intege nke, ibibutsa ko nubwo ubuzima bwaba butoroshye, kumenya Imana no kuyishingikirizaho bihagije.

Fiston Iradukunda akomeje kugaragaza ko intego y’umuziki we ari ugutambutsa ubutumwa bwubaka imitima ya benshi no gusubiza abantu ku ishingiro ryo kwizera.

Reba indirimbo nshya “Bafite Byose” ya Fiston Iradukunda kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.