× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ubuvugizi buturuka mu gukunda igihugu— Pastor Christian Gisanura

Category: Pastors  »  56 minutes ago »  Pastor Christian Gisanura

Ubuvugizi buturuka mu gukunda igihugu— Pastor Christian Gisanura

Mu nyigisho yatanze ku wa 15 Gicurasi 2026, Pastor Christian Gisanura yagarutse ku nsanganyamatsiko yise “Ubuvugizi buturuka mu gukunda igihugu,” inyigisho yemeza ko amaze igihe kinini atekerezaho.

Yagaragaje uko urukundo umuntu agirira abandi n’Igihugu rutagarukira ku magambo, ahubwo ko rwigaragaza mu bikorwa, kandi rukagira imbaraga zo kumuvugira imbere y’Imana n’abantu.

Yifashishije inkuru yo muri Luka 7:3-7, 10 ivuga umutware w’abasirikare wasabiye umugaragu gukira, Yesu akamukiza.

Iyo nkuru uko yanditse muri Bibiliya Yera ni uku

Luka 7:3- 7, 10

3. Uwo yumvise inkuru ya Yesu, amutumaho abakuru b’Abayuda kumwinginga ngo aze gukiza umugaragu we. 4. Na bo basanze Yesu baramuhendahenda bati “Ni umuntu ukwiriye ko umugirira utyo 5. kuko akunda ubwoko bwacu, ndetse n’isinagogi yacu ni we wayitwubakiye.”

6. Yesu ajyana na bo, ageze hafi y’inzu uwo mutware w’abasirikare amutumaho incuti ze ati “Nyagasani, ntiwirushye kuko bitankwiriye ko winjira mu nzu yanjye, 7. ni cyo gitumye ntekereza ko bitankwiriye ndetse ko nza aho uri ubwanjye. Ahubwo tegeka, umugaragu wanjye arakira. 10. Izo ntumwa zisubiye mu nzu zisanga uwo mugaragu akize.

Gisanura yavuze ko uwo mugabo yari umuntu ukomeye mu rwego rw’isi, ariko akicisha bugufi imbere ya Yesu, akamubonamo ububasha burenze ubw’umuntu usanzwe.

Yagize ati: “Ibaze, ni afande, ariko Yesu ni umusivili… ariko mu mwuka, Yesu we yari ahera h’ahera.”

Pastor Gisanura yavuze ko nubwo abantu benshi babonaga Yesu nk’umuntu usanzwe, uwo mutware we yamurebaga mu buryo bw’umwuka, akamubonamo umuntu ufite ububasha budasanzwe. Ibyo ngo byaturutse ku kwizera kwe no ku mutima wo gukunda.

Agaruka ku magambo y’abakuru b’Abayuda bavuze bati: “Ni umuntu ukwiriye ko umugirira utyo kuko akunda ubwoko bwacu, ndetse n’isinagogi yacu ni we wayitwubakiye,”

Gisanura yavuze ko uwo mutware atari umuntu wavugaga gusa ko akunda abantu, ahubwo ko urukundo rwe rwari urugaragarira mu bikorwa, kugeza ubwo rwamuvugiye igihe yari akeneye ubufasha.

Yagize ati: “Iyo ukunda igihugu ntubivuga, abandi barabibona bakabimenya. Iyo ukeneye ikintu runaka, kwa gukunda igihugu kwawe kurakuvugira.”

Yakomeje asobanura ko “igihugu” atari ahantu hagaragara ku ikarita, ahubwo ko ari “Igihugu cyo mu mwuka,” aho umuntu ahamagarirwa gukunda abandi, kububaka no kubafasha mu buzima bwabo.

Mu magambo ye, yagize ati: “Gira igihugu cyo mu buryo bw’umwuka. Kunda abantu, ubaheke, ububake mu buryo bw’umwuka. Gira abantu inama, sana imitima y’abantu.”

Yashimangiye kandi ko uwo mutware w’abasirikare atigeze yisabira ubwe, ahubwo ko yasabiye umugaragu we, ibintu Gisanura yavuze ko byerekana urukundo nyakuri n’umutima wa kimuntu.

Agaruka ku kwizera k’uwo mugabo, yavuze ko amagambo ye agaragaza icyizere gikomeye yari afitiye Yesu: “Yaravuze ati ‘Vuga ijambo rimwe gusa.’”

Pastor Gisanura yavuze ko uwo mutware yari azi neza ububasha bwa Yesu, ndetse akizera ko ijambo rimwe gusa rivuzwe na we ryahindura ubuzima bw’umugaragu we.

Mu gusoza inyigisho ye, yasabye abantu gukunda Imana, gukunda Igihugu cyabo, abayobozi n’abaturage, ariko cyane cyane bakabigaragariza mu bikorwa aho kubivuga gusa.

Yagize ati: “Si ngombwa ngo wowe uvuge ko ukunda Imana, ahubwo wowe bigaragaze.”

Yongeyeho ko umuntu ugira umutima wo kubaka abandi no gukorera neza igihugu cye, aba ari gutera imbuto zizamuvugira mu gihe azaba akeneye ubufasha cyangwa kuzamurwa n’Imana.

Iyi nyigisho yari irimo ubutumwa bwo gukunda no gukorera abandi nta buryarya, kuko ibikorwa by’urukundo ari byo bihinduka ubuvugizi bukomeye imbere y’Imana n’abantu.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.