Ku munsi mukuru wa Pasika wizihijwe ku wa 5 Mata 2026, Christian Gisanura yatanze ubutumwa bwibanze ku kuzuka kwa Yesu Kristo n’imbaraga abizera babonera muri we.
Pastor Christian Gisanura agaragaza uko Pasika ari umunsi wo kwizihiza intsinzi ku rupfu no guhinduka mu buzima bw’abizera.
Mu butumwa bwe, yifashishije ijambo riboneka mu Ivanjili ya Yohana 11:25, aho Yesu yavuze ati: “Ni jye kuzuka n’ubugingo, unyizera naho yaba yarapfuye azabaho.”
Yakomeje asobanura ko niba hari ikibazo gikomeye umuntu atigeze abonera umuti mu bwenge bwe cyangwa mu mbaraga ze, ari urupfu, kuko nta muntu wabashije kurunesha mu buryo bwa kimuntu. Icyakora, yagaragaje ko muri Yesu Kristo ari ho habonetse igisubizo nyacyo.
Ubutumwa bwe:
Niba hari intwaro ikomeye ya Satani umwana w’umuntu yananiwe kubonera umuti, ni urupfu. Ariko muri Yesu warabonetse.
Umwana w’umuntu yaboneye umuti ibibazo hafi ya byose bibera mu isi, ariko ububasha bwe bugarukira ku mva. Hirya yayo nta jambo afite, kuko isasu ntirihagera, amafaranga ntahakora, abacamanza nta jambo bagirayo, imiryango n’inshuti ziriheba; keretse umuntu umwe wanesheje isi n’ikuzimu. Uwo ni Yesu, kandi uko kunesha yarakuduhaye.
Rero uyu munsi turizihiza ubwo bubasha twaherewe ku musaraba. Ubwo bubasha ni ukwambuka, tuva mu banyantege nke twinjira mu banyembaraga. Bitwa Pasika.
Yasoje yifuriza abantu Pasika nziza, abasabira amahoro, agira ati: “Ngaho, ndabifuriza Pasika nziza. Shalom.”