× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Miss Elsa Iradukunda na Prince Kid basezeranye imbere y’Imana bahabwa impanuro zikomeye na Rev Alain Numa

Category: Wedding  »  September 2023 »  Sarah Umutoni

Miss Elsa Iradukunda na Prince Kid basezeranye imbere y'Imana bahabwa impanuro zikomeye na Rev Alain Numa

Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa na Ishimwe Kagame Dieudonne uzwi nka Prince Kid, basezeranye imbere y’Imana mu muhango wayobowe na Rev Alain Numa.

Tariki ya 01 Nzeri 2023 ni bwo Miss Elsa na Prince Kid basezeranye imbere y’Imana mu birori biyoheye ijisho byabereye i Rusororo mu Intare Conference Arena. Rev Alain Numa wo muri Shiloh Prayer Mountain Church ni we wasezeranyije aba bageni bakundanye urukundo rutangaje.

Paradise.rw hari ibyo izi kuri Miss Elsa Iradukunda warushinze na Prince Kid!

Elsa yambitswe ikamba rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2017, icyo gihe akaba yari umukristo muri Evangelical Restoration church Gikondo. Mu bigaragara ntakiribarizwamo ahubwo yigiriye muri Shiloh Prayer Mountain Church ari naryo yabatirijwemo ndetse rikamusezeranya na Prince Kid.

Ubwo yari amaze kwambikwa ikamba, yakoze igikorwa cyiza kitarakorwa n’undi mu Miss Rwanda n’umwe. We na bagenzi be, bakoze amasengesho yo gushima Imana, bayasoreza mu materaniro kuri Women Foundation Ministries, bahabwa umwanya bashima Imana mu iteraniro, bakora ku mutima wa Apotre Mignonne Kabera.

Miss Elsa Iradukunda yari ari kumwe n’abakobwa bagenzi be bageze kuri final ya Miss Rwanda 2017 barimo Miss Queen Kalimpinya usanzwe usengera muri Women Foundation Ministries akaba n’umwalimu w’abana bo mu ishuri ryo ku Cyumweru (Sunday School).

Mu mwaka yamaranye ikamba, Miss Iradukunda yakoze ibikorwa binyuranye birimo kuvuza abaturage batishoboye bari barwaye indwara y’ishaza. Iki gikorwa cyanyuze benshi bitewe n’amashimwe menshi y’aba baturage.

Elsa avuka mu muryango w’abakristo bakunda kandi bagatinya Imana. Mu mishi ishize hari amashusho yagiye hanze ari kumwe n’umuryango we bakina umukino usekeje wo kurya ifi n’ubugari. Mbere yo gutangira uyu mukino, babanje kwiragiza Imana mu isengesho rigufi.

Urukundo rwa Elsa na Prince Kid rwavugishije benshi bitewe n’uburyo Elsa yaruhamije mu bihe bikomeye. Ubwo Prince Kid yari muri gereza, Elsa yakoze ibishoboka ngo amufunguze, birangira nawe afunzwe, ariko aza kurekurwa. Byerekanye ko urwo bakundana ari urukundo nyarwo.

Miss Elsa Iradukunda akunze kugaragaza ko akunda cyane indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akazisangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, ibintu bidakunze gukorwa n’abandi ba Miss bagenzi be. Indirimbo yamuryoheye cyane ni "Yaratwimanye" ya Israel Mbonyi.

Tugaruke ku bukwe bw’uyu mukobwa na Prince Kid

Miss Elsa Iradukunda yasezeranyije Prince Kid kumukunda cyane. Ati" Ndagusezeranya kugukunda cyane, ndagusezeranya kubana nawe mu minsi myiza ndetse no mu minsi mibi, ndagusezeranya kukubaha, kukuguma iruhande nubwo Isi yose yaba iri kukurwanya kuko nziko urukundo rwacu rushobora kurwanya buri kintu cyose.

Ndagusezeranya kuba mama w’abana bawe, ndagusezeranya kukubaha kandi ndagusezeranya kuba ndi kumwe nawe ibihe byose, ndagukunda cyane kugeza n’aho ntiyumva mu buzima ntagufite, uri inshuti yanjye nziza, intwari yanjye;

Nzishimira kumara ubuzima bwanjye bwose ndi kumwe nawe, Imana izabe hagati y’urukundo ndetse n’ubuzima byacu, warakoze gukunda umuryango wanjye nk’uko nabo bakunda uwawe, kuva uyu munsi ndagusezeranya kuzabana nawe ibihe byose"

Prince Kd nawe yabwiye Miss Elsa ko amukunda cyane, abivuga inshuro eshatu ati "Ndagukunda, ndagukunda, kandi nzagukunda".Yavuze kandi ko yiteguye kuba umufasha we, "kuko kuba umugabo nabihawe na Nyagasani".

Yabwiye Miss Elsa ko amukunda cyane, kandi yishimira uburyo ’ukunda umuryango wanjye’. Yavuze ko afite icyizere cy’uko bazagira umuryango mwiza ’nk’uko twabyifuje’.

Rev. Alain Numa wasezeranyije aba bombi ndetse akaba ari nawe wabatije Miss Elsa mu menshi, yababwiye ko kurambana ari ukwihaganirana, kandi ubasekera wese si uko ari umujama (inshuti). Ati "Useka wese si uko ari umubyeyi wawe. Useka wese si uko agukunda. Useka wese si uko akwifuriza ibyiza."

Rev Alain yavuze ko hari igihe abageni bajya mu kwezi kwa buki (Honey Moon),’ hagashira igihe umugore ataragaragaza ko yasamye inda.

Avuga ko mu miryango imwe n’imwe, usanga hari umubyeyi wifata nk’aho ari mukuru ku buryo atangira kubaza umukazana icyabuze ngo atwite, cyangwa se ugasanga aragenda abaza abandi icyo umuhungu wabo abura ngo atangira kwagura umuryango.

Rev. Numa usanzwe ari Umukozi muri sosiyete y’Itumanaho ya MTN ati "Ukwezi kwa Gatanu akagaruka, agakandakanda nkukanda umukene ati ariko rero uzarebe neza." Yabwiye Prince Kid na Miss Elsa ko kurushinga bitavuze ko bahita babyara abana. Kandi ko buri gihe iyo abageni barushinze, Satani nawe aba ari hafi aho anyura mu bantu babahozaho igitutu.

Yavuze ko Imana ari yo yahuje aba bombi, kandi ko umugambi wayo ari mwiza kuri bo. Uyu mukozi w’Imana yabwiye Prince Kid na Miss Elsa guhora bategereje amasezerano y’Imana no kuyakira mu rugo rwabo. Yabasabye kujya basengera hamwe buri munsi. Ati "Dushobozwa byose na Kristu uduha imbaraga".

Yisunze ijambo riboneka Itangiriro 2:24 hagira hati "Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina, akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe”, Rev. Alain yabwiye abo mu miryango yombi guha umwanya Prince Kid na Miss Elsa bakubaka neza urugo rwabo rugakomera.

Ati "Babyeyi murajya he? Ko ijambo ritubwira ngo yasize Se na Nyina ajya guhura n’umugore we." Yisunze kandi ijambo riboneka mu Gutegeka kwa kabiri 24:5 hagira hati “Umugabo naba arongoye vuba ntazatabare kandi ntazakoreshwe umurimo wose, amare umwaka iwe aruhutse anezeze umugore."

Rev. Alain yavuze ati "None azanezeza umugore we abo kwa Nyina wabo, ab’i Gikongoro bose bamanutse, abo twabanye [...] Mubahe agahenge, bakundane, baryoshye, ahasigaye bazaduha uburenganzira."

Rev. Alain Numa kandi yisunze icyanditswe kiboneka mu Abefeso 5: 22 hagira hati "Abagore bagandukire abagabo babo nk’uko bagandukira Umwami," abwira Miss Elsa kuzubaha Prince Kid mu buzima bwe bwose, kandi bikaba uko no kuri Prince Kid.

Yanabwiye Prince Kid gutega amatwi Miss Elsa kuko ’abagore bagira amakuru’. Ati "Ushobora kuburara rimwe kabiri cyangwa gatatu kubera ko utamwumva."

Kuganduka ’kubaha’, ni ikintu gikomeye cyane muri Bibliya. Na mbere y’aho icyaha cyinjira mu isi, hariho ihame ry’ubuyobozi (1 Timoteyo 2:13). Adamu yaremwe mbere, Eva akurikiraho ngo amubere ’umufasha’ (Soma mu Intangiriro 2:18-20).

Biyemeje kubana mu Ijuru ryabo rito

Ubwo Kid na Elsa bari bamaze gusezerana imbere y’amategeko

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.