Ubukwe bwa Mugisha Daniel na Mutesi Joël, umuhungu wa Dr. Rev. Rwibasira Vincent, bwitabiriwe n’abashumba n’abakristo batandukanye baturutse impande zose z’Igihugu.
Ibi byatumye benshi bibuka amasezerano Imana yasezeranije umubyeyi we, bavuga ko nta jambo Imana ivuga ngo rihere, kandi ko nta kintu na kimwe cyarogoya umugambi wayo.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Mutarama 2026, ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu habereye ubukwe budasanzwe bw’umuhungu wa Dr. Rev. Rwibasira Vincent, bwitabiriwe n’abashumba batandukanye barimo Bishop Batista, Pastor Zilipa, Rev. Murwanashyaka, n’abandi.
Uyu muhango wayobowe na Rev. Nikobahoze Emmanuel, watangiye asoma Ijambo ry’Imana riboneka mu Itangiriro 2:18.
Rev. Nikobahoze Emmanuel yagize ati: “Imana yabonye ikibazo Adamu yari afite, imubonera igisubizo, imuremera umugore ari we Eva. No kuri uyu munsi, Imana yaremeye Mugisha Daniel umugore; yatwaraga imodoka, akajya mu bintu byinshi adaseka, none arasetse kuko abonye Mutesi Joël.”
Mu byaranze ubu bukwe harimo n’ibyamamare, by’umwihariko umuririmbyi akaba na mukuru wa Mugisha, uzwi ku izina rya Samu, amazina ye bwite akaba ari Kwitonda Rwibasira, ubarizwa mu Butaliyani.
Ubu bukwe bwabereye mu Karere ka Rutsiro, ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, aho inshuti n’imiryango bitabiriye bavuye i Kigali.
Amafoto