× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Divine Muntu uherutse gusohora “Hozana” yerekanywe mu rusengero we n’umusore bagiye kurushinga

Category: Wedding  »  4 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Divine Muntu uherutse gusohora “Hozana” yerekanywe mu rusengero we n'umusore bagiye kurushinga

Ku Cyumweru tariki 28 Nzeri 2025, mu rusengero rwa ADEPR Gatenga, hatashye ibyishimo n’amashimwe ubwo Divine Muntu, umuririmbyi ukomeye mu njyana ya Gospel mu Rwanda, yerekanwaga ku mugaragaro n’umusore bagiye kurushinga.

Umusore ugiye kurushinga n’uyu muramyi ugezweho muri iyi minsi, yitwa Uwizera Benjamin, akaba umuririmbyi w’inararibonye muri Holy Nation Choir.

Si ibyo gusa, ni na rwiyemezamirimo. Ibi bibaye nyuma y’iminsi itanu gusa Divine asohoye amashusho y’indirimbo nshya yitwa “Hozana”, imaze kwakirwa neza n’abakunzi ba Gospel, ku mbuga nkoranyambaga no mu buzima bwa buri munsi.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 28 Nzeri 2025, mu rusengero rwa ADEPR Gatenga, hari hateraniye imbaga y’Abakristo barimo inshuti n’imiryango ba Divine Muntu, umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Ni umuhango wabaye mu buryo bwiyubashye, ukaba ari intambwe ikomeye igana ku bukwe bwabo buteganyijwe kuba mu kwezi kwa mbere kwa 2026.

Abihamiriza Paradise, yavuze ibyishimo afite nyuma yo kwerekanwa agira ati: “Umunezero n’ibyishimo byange byasendereye. Imana ni yo yabitangije, kandi ni yo izabisohoza. Nizeye ko izakomeza kutuba hafi mu rugendo rwacu.”

Divine Muntu, wamenyekanye mbere ku izina rye bwite Nyinawumuntu Divine, ni umwe mu bahanzi bamaze kwigarurira imitima y’abakunzi ba Gospel, cyane cyane kubera indirimbo ye nshya “Hozana” yasohotse tariki 23 Nzeri 2025.

Uyu muhanzikazi yahisemo guhindura izina rye rya muzika avuye kuri “Nyinawumuntu Divine” ajya kuri “Divine Muntu”, kugira ngo byorohe kurifata mu mutwe no gutandukana n’undi muhanzi witwa Nyinawumuntu, bityo azana umwimerere mu isura nshya y’umuziki we.

Indirimbo “Hozana” yakozwe mu njyana ya gakondo ya Gospel, ikaba yibanda ku butumwa bwo kuramya Imana mu buryo bushimangira umuco nyarwanda.

Yakiriwe neza cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu banyuranye bayishimiye kubera amagambo ayivugwamo, imbyino z’umuco n’ijwi rye riryoheye amatwi. Amashusho y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Patient Forsure ku bufatanye na Trinity For Support (TFS), label imufasha mu muziki kuva mu 2023.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Divine yagize ati: “Ni nk’inzozi ziri kuba impamo. Uko mbona abantu babyina, baririmba ‘Hozana’ bafite ibyishimo, numva nshimye Imana kuko nzi ko yankoresheje mu buryo budasanzwe. Ariko ndashimira n’abantu banyandikira bavuga bati: ‘iyi ndirimbo yankoze ku mutima.’”

Divine yavuze ko “Hozana” ari intangiriro y’icyerekezo gishya cy’umuziki we, kiganisha ku ndirimbo zifite umwimerere w’ubutumwa n’umuco. Uretse “Hozana”, yatangaje ko hari izindi ndirimbo eshatu ziri gukorerwa amashusho, zose yiteguye kuzisohora mu byiciro, zifite intego yo gutanga ubutumwa buhumuriza imitima ya benshi, buganisha ku rukundo rwa Kristo no gukomeza ukwizera.

Divine yatangiye umuziki mu 2022, ariko kuva mu 2023 ubwo yatangiraga gukorana bya hafi na Trinity For Support, ibihangano bye byatangiye kurushaho kumvikana, bitunganywa mu buryo bugezweho, ndetse abasha no kugira umwanya uhagije wo kwitegura neza, haba mu buryo bw’umwuka no mu butumwa.

Ati: “Ubu nsoma Bibiliya cyane kurusha mbere kugira ngo mbone ibyo mpa abantu. Umwihariko wanjye ni uguhumuriza abantu no kubasubiza icyizere binyuze mu ndirimbo.”

Kwerekanwa kwa Divine Muntu mu rusengero nk’umugeni witegura ubukwe, kwahuriranye n’ibihe byiza ari kunyuramo mu muziki, by’umwihariko nyuma y’uko indirimbo “Hozana” imuhesheje izina rikomeye mu baririmbyi ba Gospel bafite icyerekezo.

Uyu muhanzikazi, umaze kwimakaza umuco mu buhanzi bwe, yinjiye mu cyiciro gishya cy’ubuzima kimuganisha ku kuba umugeni, yiteguye kubaka urugo no gukomeza ivugabutumwa rishingiye ku ndirimbo.

Abakunzi be bakomeje kumushigikira, bamwifuriza umugisha mu rukundo no mu muziki, kandi bifuza ko “Hozana” yagera kure kurushaho.

Divine Muntu yavuze ko ari intambwe ikomeye yateye, yo kwerekanwa mu rusengero we na Uwizera Benjamin

Reba indirimbo Hozana ya Divine kuri YouTube:

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.