× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uwo ari we wese aba yizera kimwe muri ibi bitatu: Atheism, Pantheism na Theism

Category: Opinion  »  3 minutes ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Uwo ari we wese aba yizera kimwe muri ibi bitatu: Atheism, Pantheism na Theism

Uko ukwizera kose kugarukira ku bintu bitatu: Atheism (kutemera Imana), Pantheism (kwemera ko byose ari Imana), na Theism (kwemera Imana imwe yaremye byose).

Mu isi ya none, abantu bafite amahitamo menshi cyane mu bijyanye n’ukwizera. Ubushakashatsi bugaragaza ko hari amadini arenga ibihumbi 10 ku isi, kandi hafi 85% by’abatuye isi bemera imwe muri yo, mu gihe abandi bavuga ko nta dini bagira cyangwa bakaba abatemera Imana. Ibi bituma umuntu yibaza ati: “Ni iki gikwiriye guhabwa ukwizera?”

Nubwo ayo madini ari menshi, iyo asesenguwe neza, usanga ibisubizo atanga ku bibazo bikomeye by’ubuzima, inkomoko yacu, imyitwarire, intego y’ubuzima n’iherezo, bihurira ku byerekezo bitatu by’ingenzi: Atheism (kutemera Imana), Pantheism (kwemera ko byose ari Imana), na Theism (kwemera Imana imwe yaremye byose).

Atheism: Kwizera ko nta Mana ibaho

Abemera Atheism bavuga ko isi n’ibiyirimo byose byabayeho ku buryo bwa kamere, nta mbaraga zidasanzwe zabigizemo uruhare. Bemeza ko ibintu byose ari matter na energy, ko ubwenge bw’umuntu bukomoka ku bwonko, kandi ko imyitwarire ari ibyo abantu bihangira.

Matter ni ibintu bifatika byose bifite umubiri nk’amabuye, amazi, ibiti n’umubiri w’umuntu, naho energy ni imbaraga zituma ibyo bintu bikora cyangwa bigenda nk’umuriro, amashanyarazi, ubushyuhe n’imirasire y’izuba; bityo abemera iyo myumvire bavuga ko isi igizwe gusa n’ibintu bifatika n’imbaraga, nta kindi kirenze ibyo.

Ariko ibi na byo ni ukwizera, nubwo bamwe batabyemera. Nk’uko umushakashatsi George Klein yabivuze: “Ndi umu-atheiste (utemera ko Imana ibaho). Imyemerere yanjye ntishingiye kuri siyansi, ahubwo ishingiye ku kwizera… Kuba nta Muremyi ubaho ni cyo nemera.”

Ikibazo gikomeye kuri iyi myumvire ni iki: niba isi ari iya “nta bisobanuro n’intego,” ni gute havutse umuntu ufite ubwenge, utekereza, kandi ushaka ibisobanuro by’ubuzima? Nk’uko bivugwa, ikintu ntigishobora gutanga icyo kidafite.

Pantheism: Kwemera ko byose ari Imana

Ku rundi ruhande, Pantheism yigisha ko ibintu byose ari igice cy’Imana, ko umuntu n’isi ari kimwe, kandi ko ubuzima bugamije kugera ku “kumurikirwa” (enlightenment).

Ariko iyi myumvire igira ibibazo byinshi. Niba byose ari Imana, ikibazo cy’ikibi gisobanurwa gute? Ese ubwicanyi n’urukundo byaba bingana? Nk’uko umwanditsi G.K. Chesterton yabivuze mu gitabo Orthodoxy: “Nta buryo nyabwo pantheism yatuma haboneka imbaraga zidasanzwe zituma umuntu akora ibikwiriye (imyitwarire myiza).”

Nanone, niba umuntu ari illusion, ukwibeshya cyangwa ubuyobe, n’ubwenge bwe bukaba illusion, ni gute ashobora kumenya ukuri? Ibi bituma Pantheism isa n’iyivuguruza ubwayo.

Theism: Kwemera Imana yihariye

Theism yo yigisha ko hariho Imana yaremye isi, ikaba itandukanye n’ibyo yaremye ariko ikabyitaho. Iyi myumvire ni yo iboneka cyane mu madini akomeye nka Abayahudi, Abayisilamu n’Abakiristo.

Aho aya madini atandukaniye cyane ni ku kibazo kimwe gikomeye: Yesu Kristo ni nde?

Abayahudi cyangwa Judaism yemera ko Yesu atari Imana kandi ko atari Mesiya. Islam cyangwa Abayisilamu, bemera Yesu nk’umuhanuzi ariko bakavuga ko atabambwe kandi ko atazutse. Christianity cyangwa Abakristo, bo bemera ko Yesu ari Umwana w’Imana wapfuye akazuka.

Mu Baroma 1:4, Bibiliya ivuga ko “Yamenyekanye ko ari Umwana w’Imana ufite imbaraga ku bwo kuzuka kwe.” Kandi Pawulo yongeyeho, mu 1 Abakorinto 15:19 ko “Niba twiringira Kristo muri ubu buzima gusa, turi abo kubabarirwa kurusha abandi bose.” Ibi bisobanura ko ukwizera kwa gikristo guhagaze ku kintu kimwe cy’ingenzi: kuzuka kwa Yesu.

Ikibazo gikemura byose

Iyo dusubije amaso inyuma, ayo madini yose n’iyo myumvire yose bigarukira ku kibazo kimwe cy’amateka: Byagenze bite kuri Yesu nyuma yo kubambwa?

Niba atarazutse, ukwizera kwa gikristo ntigufite ishingiro. Ariko niba yarazutse, bituma: Atheism igwa, kuko byerekana ko hari imbaraga zisumba kamere. Pantheism iragwa, kuko byerekana Imana yihariye yigaragaje mu muntu. N’andi madini yose asabwa gusubiza kuri uko kuri.

Ukuri

Nubwo isi ifite amahitamo menshi y’ukwizera, ukuri ni uko byose bigarukira ku byerekezo bitatu: Atheism, Pantheism na Theism. Ariko muri ibyo byose, ikibazo gikomeye kurusha ibindi ni kuzuka kwa Yesu Kristo.

Niba imva ye yarasigaye irimo ubusa, ibyo bisobanura ko isi atari iy’imbaraga zitagira ubwenge cyangwa “divine energy” itagira isura, ahubwo ni iy’Imana yihariye yigaragaje muri Kristo.

Bityo, guhitamo icyo wizera si ikibazo cyo guhitamo idini gusa, ahubwo ni ugusubiza ikibazo cy’ingenzi: Ese Yesu yarazutse koko?

Iyo usubije icyo kibazo neza, ibisigaye byose birisobanura.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.