Uko wakwitwara ku buhanuzi butari bwo! Yego ubwo buhanuzi koko ni ubw’ibinyoma, ariko wigwa mu wundi mutego. Dore ibintu 3 bamwe bakora ariko bidafashije wowe uzirinda
Mu gihe Itorero rikomeje guhura n’ibibazo bishingiye ku bayobozi baguye mu byaha bitandukanye birimo umururumba, ubusambanyi, gukoresha nabi ububasha no gushaka icyubahiro, hari n’ikindi kibazo gikomeje guteza impaka cyane cyane mu Bakristo bemera impano z’Umwuka Wera: ubuhanuzi butasohoye.
Ni ikibazo cyatumye bamwe batangira gutinya ibintu byose bifite aho bihuriye n’impano z’Umwuka, cyane cyane ubuhanuzi. Ariko umwanditsi w’umukristo Susanne Maynes avuga ko hari uburyo butatu abantu benshi bitwaramo iyo bahuye n’ubuhanuzi butari bwo, nyamara bwo budafasha Itorero.
Mu nyandiko yasohotse ku wa 14 Gicurasi 2026, yavuze ko Bibiliya ubwayo iburira abantu ku bahanuzi b’ibinyoma, ariko ko hari igihe abantu bajya mu gukabya bagafata imyanzuro itajyanye n’Isezerano Rishya.
“Ubuhanuzi butasohoye ntabwo buri gihe buba buvuze umuhanuzi w’ibinyoma”
Ikintu cya mbere yavuze ni uko hari abantu bahita bavuga ko umuntu wese wahanuye ibintu ntibibe aba ari umuhanuzi w’ibinyoma.
Aba akenshi bifashisha amagambo yo mu Gutegeka kwa Kabiri avuga ko umuhanuzi uvuga ibintu ntibibe aba atatumwe n’Imana. Ariko Susanne Maynes avuga ko abantu bagomba no kureba itandukaniro riri hagati y’Isezerano rya Kera n’Isezerano Rishya.
Yasobanuye ko mu Isezerano rya Kera, abahanuzi bavugaga ubutumwa bw’Imana ku buryo bwategekaga abantu, ariko mu Isezerano Rishya, ubuhanuzi buba bugamije kubaka, gukomeza no guhumuriza Itorero.
Ati: “Nta hantu mu Isezerano Rishya dusanga aho umukristo wahanuye nabi ahita yitwa umuhanuzi w’ibinyoma.”
Ahubwo yavuze ko Abakristo bagomba “gupima ubuhanuzi” nk’uko Pawulo abyigisha mu 1 Abatesalonike 5:19-22 aho avuga ngo: “Mugenzure byose.”
“Abahanuzi b’ibinyoma bakwiriye kwicwa” na byo si uburyo bwiza kuri uyu munsi
Ikindi kibazo yavuzeho ni abantu bifashisha amategeko yo mu Isezerano rya Kera bavuga ko umuhanuzi w’ibinyoma akwiriye kwicwa.
Yavuze ko koko mu Gutegeka kwa Kabiri 13 hari aho byavugwaga, ariko ko ayo yari amategeko ya Mose yakoreshwaga icyo gihe muri Isirayeli ya kera, atari amabwiriza Itorero ryo muri iki gihe rikwiriye gukurikiza uko yakabaye.
Asobanura ko ikibazo gikomeye ku bahanuzi b’ibinyoma atari ukuba bavuga ibintu bitaba gusa, ahubwo ko ari ukuyobya abantu bakabakura ku Mana.
Yibukije ko Bibiliya isaba kureba imbuto z’ubuzima bw’umuntu, aho kureba impano ze gusa. Ati: “Imico ni yo ikwiriye kugenzurwa mbere ya byose.”
“Ubuhanuzi ntibukwiriye kuba ikintu gisanzwe” na byo ni ukwibeshya
Ikindi Susanne Maynes anenga ni Abakristo bemera impano z’Umwuka ariko bavuga ko ubuhanuzi budakwiye gufatwa nk’ikintu gisanzwe mu buzima bwa gikristo.
Yavuze ko Pawulo yashishikarije Itorero “kwifuza cyane impano z’Umwuka, cyane cyane guhanura”, agaragaza ko ubuhanuzi bwari busanzwe mu Itorero rya mbere.
Ati: “Niba abantu bagikeneye gukomezwa, guhumurizwa no kuyoborwa n’Imana uyu munsi, kuki ubuhanuzi butaba igice gisanzwe cy’ubuzima bwa gikristo?”
Yavuze ko ikibazo atari ubuhanuzi ubwabwo, ahubwo ko ari ukudapima neza ubutumwa butangwa.
“Itorero rigomba kwiga gupima aho guhagarika impano”
Susanne Maynes asoza avuga ko igisubizo ku buhanuzi butari bwo atari uguhagarika impano z’Umwuka cyangwa gutinya ibintu byose by’umwuka, ahubwo ko Abakristo bakwiriye kugira ubwenge bwo gupima no kugenzura ubutumwa bwose.
Ati: “Nk’abizera bari mu Isezerano Rishya, dufite inshingano zo gupima ubuhanuzi twese hamwe, dufashijwe n’ubwenge n’ubushishozi, uko umuntu yaba azwi kose.”