× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ubuhanuzi bwa Pastor Masisi: Ibizaba muri 2025-2030 bizasiga nta bantu bazima benshi bari ku isi binyuze mu nkingo bazaterwa

Category: Pastors  »  yesterday »  Jean d’Amour Habiyakare

Ubuhanuzi bwa Pastor Masisi: Ibizaba muri 2025-2030 bizasiga nta bantu bazima benshi bari ku isi binyuze mu nkingo bazaterwa

Umushumba Masisi yatangaje ubuhanuzi bw’ibizaba hagati y’umwaka wa 2025 no mu wa 2030, ahamya ko abantu bazima bazaba basigaye ku isi ari mbarwa, cyane ko n’inkingo za Covid-19 zizakomeza guterwa abantu kandi yo idahari.

Mu mwaka wa 2025, iterambere rizaba rikomeje kwiyongera, ariko ku ikoranabuhanga ho bizaba akarusho, abantu bazaba bazi gukora imashini zisimbura abantu (Robots), ndetse n’abakoraga akazi kazaba kabaye ak’imashini bazahindurwa abantu ndengakamere, abo bita superhuman.

Ibikubiye muri iyi nkuru byose byasesenguwe na Pastor Masisi, abitangaza yifashishije umuyoboro wa Ayaloni tv, mu byo bise ‘intego 21 bahishuriwe mu bizaba mu kinyejana cya 21’, bakaba bageze ku ntego ya gatanu, ari yo ikubiye muri iyi nkuru.

“Izi ni intego 21 z’ikinyejana cya 21 zigomba gusohorezwamo amahano menshi, kandi twibwira ko ari iz’ingenzi kugira ngo abacu dusangiye ururimi n’amahirwe yo guhamagarwa babimenye bamenye uko bitwara muri iyi si. Ni na byiza kumenya uko Satani akora, kugira ngo babone uko bamwirinda.” Ibi byavuzwe na Pastor Masisi.

Iyi ntego ya gatanu nk’uko isobanurwa na Pastor Masisi igira iti: “To bring about the end of world industrialization and production of nuclear generated electric power” bisobanuye igihe gikomeye cyo guhagarika imirimo ikorwa n’abantu binyuze mu gukoresha imashimi.

“Mu mwanya wo gukoresha abantu mu nganda, ba nyirazo bazaba bakoresha imashini. Bizatangira bavuga ko inganda zica abantu (imyotsi yazo n’ibindi bihumanya ikirere, bikangiza abantu, ikaba ari yo mpamvu na leta, urugero nk’iy’u Rwanda yagennye aho kubakwa inganda, i Masoro mu Mugi wa Kigali, kugira ngo ibyago byo kwangiza abantu bigabanuke), hanyuma bakore imashini zo kubasimbura.”

Yavuze ko bizaba ari Post Industrial Zero Growth Society, ibivuze ko abantu bo ugutera imbere kwabo kuzaba imfabusa, imashini zikabasimbura mu mirimo. Abo bantu bakoraga mu nganda bazapfa kuko bazabura imirimo, ariko ba nyiri inganda bo bazakomeza gukira.

Bamwe mu bakoraga mu nganda bazagirirwa umugisha wo kuzigumamo bazahindurwa ubwonko, babagire aba superhuman, abo bakaba bazaba benshi, bakaba ama vampire. Bazaba bafite ubwenge bwihuta ariko atari abantu basanzwe, ahubwo bakoreshwa n’ibyo byuma bizabashyirwa mu bwonko.

“Abo ni bo bazatwara isi na bo bayoborwa n’imashini, bakore ibyo babwirijwe, bareke gukora ibindi bikorwa byose bya kimuntu, kandi ni bo bazaba ari benshi.”

Muri make “bazinjira mu bwonko bwacu, muri abo bantu bakabaye bakora mu nganda, babe batakiri abantu, babe superhuman, kuko bamaze kongerwa ubwonko, bakongerwaho ibindi bintu birenze uko yari ari. Ni kimwe n’uko iyo umuntu anyweye urumogi akora ibirenze ibyo yakora ari atarunyweye. Na bo ni ko bazamera, ubwonko bwabo buzaba ukundi.”

Ku bazaba basigaye, abatazaba bahinduriwe ubwonko, Pastor Masisi yagize ati: “Bazabura akazi ko gukorwa, babe abanywi b’ibiyobyabwenge, kandi bazaterwa inking zizabahindura ukundi. Isi izakomeza kwinjira mu mibiri y’abantu, iyikoreshe uko ishaka, yitwaje kubatera inkingo za Covid-19.”

Afite amakuru y’uko tuzaterwa inking kugera ku rwa karindwi, kandi ngo mu Bwongereza byamaze kwemezwa ko bazajya baterwa izi nkingo buri mezi 6, kandi iyi ndwara yoroheje cyane bakaba bayikabiriza.

“Ikigamijwe ni uko imibiri ihinduka iyo gukinirwamo, uko baguteye urukingo bakagushyiramo ibintu. Bashobora gushaka nko kwikiza akarere runaka, bakabatera inkingo, kandi ingaruka zizavamo nta we uzazibazwa. Ibaze ko bagusaba gusinyira ko nupfa nta muntu uzabiryozwa, kandi bakubwira ko bari kugutabara, ari na bo bagutumyeho.”

Pastor Masisi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.