Nyuma y’uko abantu benshi bari bamaze iminsi myinshi bibereye Camp Kigali mu gitaramo "Unconditional love live concert" cya Bosco Nshuti, kuri ubu basanganijwe inkuru nziza mu ndirimbo "Uwari ikivume" ya Horeb Choir ADEPR Kimihurura.
Benshi bibukijwe ko amarembo y’ijuru yuguruwe binyuze mu ndirimbo "Uwari ikivume" Ni indirimbo igaruka ku butumwa bugamije kwibutsa abantu aho Yesu Kristo yadukuye akatwinjiza mu muryango w’abana b’Imana binyuze mu gitambo cy’umubiri we nk’uko Batamuriza Consolee yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Paradise.
Avuga ku butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo, yagize ati: "Ni ukwibuka aho Yesu yadukuye, twari babi nta shusho nta cyerecyezo Imana iduha agakiza, twari twaraciriweho iteka turi ibivume ariko Imana iduha izina."
Abantu benshi bakiriye agakiza bareka ubugome bwabo binyuze mu ndirimbo Uwari ikivume
Avuga ku musaruro w’iyi ndirimbo, Umuyobozi wa Horeb Choir yavuze ko bakomeje kwakira ubutumwa bw’abantu batandukanye bahembuwe ubugingo binyuze muri iyi ndirimbo.
Yongeyeho ko hari n’abakomeje kwakira agakiza binyuze muri iyi ndirimbo yibutsa abantu ibihe bikomeye babanyemo n’Imana ikababera imfura bikaba intandaro yo kwizera ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Muri iyi ndirimbo, Horeb choir baragira bati "Uwari ikivume, uwari umugome, uwari umunyabyaha mubi yarababariwe. Narababariwe".
Nahinduriwe izina yesu yampaye izina rishya ubu ndi umwana w’Imana. Arambwira ati baho, Yesu arambwira ati baho, ubu ndiho ndi umwana w’Imana. Yangiriye impuhwe nyinshi arangije aranterura anyambika umwambaro w’agakiza ansiga amavuta y’umwuka wera, Yesu abishimirwe yarakoze."
Ku mbuga nkoranyambaga: Kwihangana byananiranye. Abarimo Blaise bongeye kuvomererwa ubugingo binyuze muri iyi ndirimbo.
"Imana ishimwe cyanee, njye uwari ikivume uwari uciriweho iteka nahindiriwe izina, ubu ndi umuragwa w’ijuru ndi umwana w’Imana, Horebu murakoze cyane. Ubu ni ubutumwa bw’uwitwa Blaise yanyujije kuri youtube ya Horeb choir ahatangirwa ibitekerezo. Mama Fils nawe ati: "Hashimwe Yesu waduhinduriye izina yarakoze."
Iyi korali yavutse mu 1988, ivukira mu muryango w’umuririmbyi umwe wo muri iyi Korali. Icyo gihe yari igizwe n’ababyeyi n’abana. ariko nyuma yaje kwaguka.
Mu bikorwa byunganira ivugabutumwa mu ndirimbo, iyi Korali ikora ibikorwa by’urukundo birimo gufasha abatishoboye ihereye ku baririmbyi bayo, kandi igashyingira abakoze ubukwe mu buryo bwiza, ndetse igatanga mituweli ku batazifite.
Ryoherwa n’ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ’’Uwari ikivume’’.