× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

USA: Patient Bizimana yishimiye kongera guhura na ’Role Model’ we Richard Ngendahayo bamwe bita ’GOAT’ muri Gospel

Category: Entertainment  »  January 2023 »  Our Reporter

USA: Patient Bizimana yishimiye kongera guhura na 'Role Model' we Richard Ngendahayo bamwe bita 'GOAT' muri Gospel

Patient Bizimana uherutse kujya gutura muri Amerika asanzeyo umuryango we, yatangaje ko yishimiye cyane guhura n’umugabo afata nk’icyitegererezo cye mu muziki, Richard Nick Ngendahayo.

Anyuze kuri Instagram, Patient Bizimana yasangije abantu ifoto ari kumwe na Richard Ngendahayo bahuriye mur Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bongeye guhura nyuma y’imyaka 15 nta n’umwe uca undi iryera kuko Richard aba muri Amerika, Patient akaba yarabaga mu Rwanda.

Yanditse ati "Byari iby’icyubahiro cyinshi guhura no kugirana umwanya wavuyemo umusaruro hamwe n’umuvandimwe wanjye mukuru, icyitegererezo cyanjye, Richard Nick Ngendahayo, nyuma y’imyaka 15 nta n’umwe ubona undi. Turashima cyane". Yongeyeho ubutumwa bugaragaza ko muri Texas yose nta n’umwe wamurutira Richard, ati "Umwiza kurusha abandi muri Texas]".

Richard Nick Ngendahayo nawe yahise yandika muri ’comment’ ati "Nishimiye cyane kukubona murumuna wanjye nyuma y’igihe kinini cyane. Uri umugisha ukomeye kuri njye. Komeza urabagirane muvandimwe. Urukundo rwinshi".

Benshi bagaragaje ko bishimiye kuba aba bahanzi bongeye guhura. Hari uwagaragaje ko Richard Ngendahayo ari umuramyi w’ibihe byose mu Rwanda, aho yamwise GOAT: Greatest of All Time. Tukiri hano. Paradise ifite amakuru meza avuga ko Imana iciye inzira, uyu mwaka wa 2023 Richard ashobora kuzataramira Rwanda, bitanabaye uyu mwaka ntibyarenza umwaka wa 2024.

Diana Kamugisha yanze gutangwa n’iyi nkuru, anyarukira muri ’comments’ amenyesha aba bose ko abakumbuye, "Intashyo kuri mwese". Uwitwa Rukundo Parfait yagaragaje ko Richard ari we umuramyi w’ibihe byose u Rwanda rufite, ati "With the GOAT" [Hamwe umuramyi w’ibihe byose’".

Richard Nick Ngendahayo ni umuramyi w’izina rikomeye mu Rwanda no mu Karere. Yagize ubwamamare bukomeye mu muziki wa Gospel ari naho benshi bahera bavuga ko ari we muramyi w’ibihe byose mu Rwanda. Umwibuke mu ndirimbo: "Yambaye icyubahiro", "Mbwira ibyo ushaka", "Wemere ngushime", "Niwe", "Si umuhemu" n’izindi zidateze kuva mu mitima y’abantu.

Ubutumwa bwa Patient amaze guhura na Richard

Diana Kamugisha ari mu bishimiye ko aba bombi bongeye guhura

Richard hamwe na Patient

Richard Ngendahayo bamwe bita GOAT muri Gospel

"INTWARI BATINYA" YA RICHARD NICK NGENDAHAYO IKURYOHERE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.