Uwace Celine ni umunyempano mushya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, utanga icyizere cy’ejo heza mu muziki we.
Celine Uwase asengera mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi, akaba ari kuminuza muri ULK ishami rya Gisenyi. Mu rugendo rwe rw’umuziki, amaze gukora indirimbo eshatu zirimo "Umugambi" aherutse gusohora.
Uyu mukobwa yagiranye ikiganiro kihariye Jesca Value wa Paradise Tv, atangaza byinshi ku muziki we, uko yisanzemo impano yo kuririmba, intego afite n’indirimbo akunda cyane. Yanavuze impamvu yihebeye Ambassadors of Christ Choir.
Celine Uwase (Iburyo) na Jesca Value (Ibumoso)