Tariki 10 Ugushyingo 2023, umubyinnyi Titi Brown yagizwe umwere ku cyaha cyo gusambanya no gutera inda umwana utarageza imyaka y’ubukure.
Uyu mubyinnyi mu magambo yavuze ageze hanze mu isi itarimo iroza ry’abanyururu yagize ati: "Maze imyaka ibiri hano, ndashimira Imana inkuye hano.
Nafashwe ari njye ureberera umuryango ariko amakuru nakurikiranaga namenye ko nta kibazo gikomeye bagize, ntawavuye mu ishuri, byose ni ukubera abantu kandi ndabashimira".
Yunzemo agira ati: "Bagenzi bange bo muri industry bitabye lmana ariko nge lmana yandindiye muri gereza". Yanashimiye ubutabera bw’ u Rwanda n’abamubaye hafi bose.
Uyu musore kandi yari aherutse kubwira itangazamakuru agira ati :" Ibanga ni ugusenga kuko wumva ufite icyizere muri wowe kandi ko utari wenyine".
lbi byabaye nyuma y’uko urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha nta shingiro gifite.
Urukiko rwahise rwemeza ko Ishimwe Thierry wamenyekanye nka Tity Brown ari umwere ku cyaha akurikiranwaho.