Mu buryo bwatunguye benshi, umukobwa wambitswe ikamba rya Miss Uganda, yagaragaye mu itsinda ry’abakristo ryari ririmo kubwiriza ku muhanda.
Stella Nantumbwe wambitswe ikamba rya Miss Uganda mu mwaka wa 2013 nk’umukobwa wahize abandi uburanga, niwe wakoze aya mateka yo kubwiriza ku muhanda, ibintu byishimiwe cyane n’abakristo by’umwihariko abo muri Uganda.
Uyu mukobwa yakoze iki gikorwa cy’indashyikirwa mu bwami bw’Imana, kuwa Kane w’iki cyumweru aho yari kumwe n’itsinda ry’abakristo basengera mu rusengero rwa Apostle Grace Lubega uheruka mu Rwanda mu giterane gikomeye cyabereye muri BK Arena mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Nk’uko Paradise ibicyesha ibinyamakuru byo muri Uganda birimo Pulse.ug, Miss Nantumbwe na bagenzi be bahuriye mu Mutwe udasanzwe wiswe "Army of Street", bari bari ku muhanda wo muri Kampala barimo kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Yasangiye abantu amafoto yanditseho ngo "Uyu munsi, natewe ishema no kwifatanya n’abagabo n’abagore bakomeye b’Imana ku Mihanda mu kwamamaza Ubutumwa bwiza no kuzamura hejuru icyubahiro cy’Imana."
Yongeyeho ati: "Sinshobora kuvuga ko byari byoroshye ariko ubuntu bwari buhagije kandi yewe mbega Umugisha ni ukugira Umwuka wo gutangaza Izizina rye".
Mu cyumweru gishize, Apostle Grace Lubega ukuriye Phaneroo Ministry, yashyize ahagaragara ingabo z’ababwirizabutumwa mu mihanda hafi ya yose y’umujyi wa Kampala mu rwego rwo kwitegura ibikorwa igiterane cy’ibitangaza cya “Thanksgiving” kizaba tarik 05/08/2023.
Nyampinga wa Uganda yaryohewe na Yesu
Stella Nantumbwe ari mu bakobwa b’uburanga muri Uganda biyeguriye Yesu
Stella Nantumbwe yashyize ku ruhande iby’icyubahiro cye ajya ku muhanda kwamamaza Yesu