× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

USA: Nyuma yo kwiyunga n’abakunzi be, umuramyi Muragwa Felix yateguje indirimbo "Umusaraba"

Category: Artists  »  December 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

USA: Nyuma yo kwiyunga n'abakunzi be, umuramyi Muragwa Felix yateguje indirimbo "Umusaraba"

Ni indirimbo ateguje mu gihe abizera Kristo nk’umwami n’Umukiza wabo bitegura umunsi mukuru wa Noheri wibutsa "Ivuka rya Yesu Kristo".

Felix Muragwa ni umwe mu bahanzi bashya bo guhangwa amaso mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Mu kiganiro yagiranye na Paradise, yavuze ko hamwe no gukunda Imana no kubona ineza yayo itangaje, byamusunikiye kwiyemeza gutangira gusangiza n’abandi bantu iyo neza yayo n’ubuntu bwayo binyuze mu bihangano agenda ashyira hanze.

Uyu muhanzi yavuze kandi ko yahisemo gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuko wari umuhamagaro we kuva na kera.

Intego ye mu muziki avuga ko ari kwamamaza ugukomera kw’Imana kuko Uhoraho ari byose mu buzima bwa buri umwe. Ni ubutumwa azajya anyuza mu bihangano byiza yizera ko bizakiza imitima ya benshi yatentebuwe n’ibigeragezo by’Isi.

Mu buryo bw’umwuga, Muragwa yatangiye gushyira hanze indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu mwaka wa 2020 ushyira 2021, ndetse kuva icyo gihe kugeza ubu amaze gushyira hanze indirimbo zigera kuri eshanu.

Zimwe mu ndirimbo ze harimo "Inshuti", "Dushobozwa", "Uduhembure", "Amahoro Masa" n’iyi nshya yashyize hanze yitwa "Isohoza" n’izindi avuga ko ari gutegura gushyira hanze mu minsi iri imbere. Sura shene ye ya YouTube yitwa Felix Muragwa, urebe indirimbo ze yagiye ashyira hanze.

Felix Muragwa ni umuramyi wo guhangwa amaso

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.