Mbere gato yo gutaramira abakunzi be mu gitaramo cyiswe "Turacyakwizeye live concert", umuramyi Alexis Nkomezi yahaye abakunzi be indirimbo y’igiswahili yise "Mungu mwenye."
Ni indirimbo y’igiswahili igaruka ku buhangange bw’Uwiteka Imana ishoborabyose Nyirubuntu butagereranywa ikaba na Nyiribiremwa.
Aganira na Paradise, Alex Nkomezi yagize ati: "Iyi ndirimbo yo mu giswahili, irimo kubwira abantu ko nta yindi Mana twari twabona nk’Uwiteka, mu bakomeye bose, mu bikomeye byose byo kwisi nta yindi Mana nkayo twari twabona ifite imbaraga nkayo, ifite ubushobozi nkayo."
Ni indirimbo ije mu gihe abaramyi b’abanyarwanda bakomeje kwandika amateka akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana by’umwihariko bakaba bakomeje kwaka nk’inyenyeri mu bihugu bivuga igiswahili.
Ku ruhembe rw’Imbere Israel Mbonyi uherutse guhagurutsa mugenzi we Meddy ku ntebe y’abahanzi bakurikirwa cyane kuri YouTube yamaze gufata ubutaka bwera mu bihugu nka Kenya, Uganda na Tanzania aho afite n’igitaramo mu minsi iri imbere.
Kuri ubu Alex Nkomezi nawe akaba akomeje gukora ibishoboka byose ngo umuziki we ukomeze kwaguka kugira ngo ubutumwa yahamagariwe bugere mu mahanga yose buhindurire imitima kuri Kristo. Kuri ubu rero akaba ariyo mpamvu yakoze imwe mu ndirimbo nziza zo mu rurimi rw’igiswahili.
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA YA ALEX NKOMEZI
Kuri ubu harabura umunsi umwe ngo abakunzi be bongere guhurira mu gitaramo. Imyiteguro y’igitaramo cyiswe "Turacyakwizeye Live Concert" igeze kure. Ni Igitaramo azahuriramo n’amazina akunzwe muri USA no mu Rwanda. Muri aba twavuga amatsinda nka "Vessels of Praise " itsinda ryamamaye mu ndirimbo nka "Umurinzi", "Ntawe" n’izindi.
Azataramana kandi na Philadelphia Worship Team mu gihe abagabura beza nka Rev Mudagiri Gatabazi na Dismas Nshuti biteguye kugabura ijambo ry’Imana mu buryo bwa nyabwo.
Agaruka kuri iki Gitaramo, Alexis Nkomezi yagize ati: "Iki gitaramo ni cyo numvise Imana inshira ku mutima gukomeza kubwira abantu ngo bayizere kurushaho kandi n’Imana nayo tuyibwire ko tukiyifitiye icyizere.
Ni igitaramo giteganyijwe kuwa 20 Ukwakira 2024 mu mujyi wa Philadelphia. Alexis Nkomezi yamamaye mu ndirimbo nka "Golgota", "Mana uri mwiza", "Turacyakwizeye" n’izindi.