Tuyizere Aime Christian, umuhanzi ukizamuka mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yatangaje ko agiye gusohora indirimbo ye nshya yise “Amashimwe”, ikaba ari na yo ya mbere.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, yatangaje ko yateganyije kuyishyira hanze ku wa 4 Ukwakira 2025. Uyu musore usengera mu Itorero ADEPR Ruvumera ryo mu Karere ka Muhanga, avuga ko iyi ndirimbo ari igice cy’ubuhamya bw’ibyo Imana yamukoreye.
Tuyizere Aime Christian, uzwi mu buhanzi nka T. Aime Christian, yavukiye mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Nyarusange.
Kuri ubu ni umunyeshuri muri Kaminuza ya ICK (Institut Catholique de Kabgayi). Indirimbo ye nshya “Amashimwe” ayisanisha n’urugendo rwe rw’ubuzima rugaragaza uburyo Imana yamufashije mu bihe bitandukanye.
Yagize ati: “Mu buzima dukwiriye guhora dushima Imana. Iyo ndebye aho Imana yankuye bituma ngira ishimwe mu mutima.”
Aime Christian avuga ko indirimbo ye yayitekereje nyuma yo kwibuka imbabazi z’Imana zidashira, n’uko yamuhaye ibisubizo mu gihe cy’amakuba. Iri jambo ry’ishimwe ni ryo ryamuteye kuvuga ati: “Ibiri mu mutima wange byose ndetse nanjye ubwanjye bigushimishe, biguhimbaze iteka ryose.”
Indirimbo “Amashimwe” yakozwe mu buryo bw’amajwi (audio) na Producer Isaie’s Son, aho azayisohora mu buryo bwa lyrics (amagambo y’indirimbo yiyandika ku mashusho). Yatangaje ko abavandimwe be bagize uruhare runini mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi ndirimbo.
Aime Christian afite intego yo gukora umuziki nk’umwuga wuzuyemo ivugabutumwa, aho aharanira gukomeza guhanga ibihangano bivuga ubutumwa bw’Imana.
Yemeza ko icyo azatandukaniho n’abandi bahanzi ari uko indirimbo ze zizagira uruhare mu gukiza no guhumuriza imitima ya benshi, bigatuma benshi barushaho kwegera Imana no kuyishimira.
Asoza yagize ati: “Ivugabutumwa ryanjye rizomora imitima ya benshi, bazarushaho kugwiza imbaraga no gushima Imana binyuze mu ndirimbo zange.”
Uyu muramyi, T. Aime Christian, arateganya gukomeza gusohora izindi ndirimbo zitandukanye, zose zigamije gukomeza kuvuga ubutumwa bwiza
Ww congratulations musore wange lmana igushyigikire natwe tukurinyuma
Christia Imana yagure imbago zawe Kandi umuhate wawe ukomeze kugira agaciro oanini mu maso yImana kd natwe biduteye ishema ,Inshallah ntakidashobokera Imana humura🤝🤝🤝🤝
God be glorified in whole nations 🙏 christian may your name be your personalities. We can’t wait watch it.
God be glorified in whole nations 🙏 christian may your name be your personalities. We can’t wait watch it.
Wow congrats 👏🎉
Imana iguhaze ibyiza waa🫂🙏