Kadogo Museveni umwe mu baramyi beza b’abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamuritse indirimbo yise "Ku Musaraba", imwe mu ndirimbo nziza z’agahebuzo.
Ni indirimbo yasohoye mu gihe abanyarwanda benshi bari mu byishimo by’igiterane cyiswe "Rwanda Shima Imana" cyanyeganyeje mu buryo bw’umwuka imfuruka 5 z’igihugu ndetse n’amahanga.
Hanze y’u Rwanda abanyarwanda bakomeje guhesha icyubahiro Imana yacu, ibyo bijyana no guhesha ishema u Rwanda rwabibarutse. Ibi bituma batiganda mu byo bakora byose bagakurikirana ibikorwa bikorerwa i Rwanda hagamijwe kwifatanya n’abarutuye.
Niyo mpamvu Paradise yaganiriye na Kadogo Museveni mu kiganiro cyibanze ku rugendo rwe rwa muzika, ku ndirimbo ye nshya "Ku Musaraba" ndetse no ku giterane cya "Rwanda Shima Imana" cyahurije hamwe amadini n’amatorero yose muri Stade Amahoro kuwa 29 Nzeri 2024.
Amazina ni Kadogo Museveni ni umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaba abarizwa muri Amerika muri Leta ya Indiana.
Avuga ku ndirimbo "Ku Musaraba", yagize ati: "Nashakaga gutanga ubutumwa hejuru y’ukuntu Yesu yaje mu isi yemera gupfa urupfu rw’agashinyaguro kugira ngo aducungure natwe duhabwe ijambo, tubona kwera ndetse tuba n’imbohore ku bw’amaraso ya Yesu Kristo"
Iyo uganiriye n’abakorera umurimo w’Imana hanze y’u Rwanda, bakubwira ko hari imbogamizi nyinshi n’ikirere kigoye mu buryo bw’umwuka aho bituma benshi bisanga bavuye mu byizerwa bakamanika inanga zabo.
Abajijwe ibanga ritumye kuri ubu akiri muri Kristo Yesu neza, Kadogo Museveni yagize ati: "Byose ni ugusenga Imana, gusenga ni ko kunkomeza kukandinda gucika intege. Ibi binsunikira gukora ikindimo ku bw’buntu bw’Imana".
Avuga ku ivugabutumwa muri rusange, yagize ati: "Hano muri America biragoye cyane kuvuga ubutumwa bigendanye n’imirimo ya buri munsi." Yavuze ko bitandukanye no muri Afurika.
Yagize ati: "Tukiba muri Afurika wasangaga imiterere y’akazi iduha n’akanya ko kuruhuka no gusenga Imana tukabona n’akanya ko gukora practic ariko maze kugera hano muri Amerika nasanze atari ko bimeze ubuzima bwino busaba gukora amasaha menshi cyane ugasanga akanya ko gusenga Imana ni gacyeya cyane nabwo kaboneka muri weekend.
Yavuze ko weekend ari ko kanya ko gukora practice no kwitabira ibitaramo n’ivugabutumwa batumirwamo.
Ku Cyumweru tariki ya 29/09/2024 ni umunsi w’amateka ku banyarwanda bose by’umwihariko ku bakunda Imana. Ni umunsi benshi banditse mu mateka w’ibyishimo bitewe n’igiterane cya "Rwanda Shima Imana".
Ni igitaramo cyashyizwemo Imbaraga z’umurengera aho itangazamakuru ryahuje umurunga w’ubumwe n’abayobozi banyuranye barangajwe imbere na Amb.Dr Charles Murigande n’abayobozi n’amatorero atandukanye tutibagiwe abaramyi benshi cyane aho bahembuye imitima y’imbaga yitabiriye iki giterane.
Ni igiterane benshi bise icy’umugisha bitewe n’ibyishimo bisendereye byamanuye imvura yari yarabaye iyanga maze abari kuri stade bazamura amajwi bati" u Rwanda rufite Imana".
Si mu Rwanda gusa dore ko no mu bindi bihugu abanyarwanda bifatanyije na bagenzi babo kwishimira ibyo Imana ikomeje gukorera u Rwanda n’abanyarwanda. Avuga kuri Rwanda Shima Imana 2024, umuramyi Kadogo Museveni ati: "Nashimishijwe cyane n’ukuntu iki giterane cyari giteguye neza ndetse kikitabirwa ku bwinshi".
Avuga ku isomo yakuye muri iki giterane mpuzamatorero, yagize ati: "Ku mutima wanjye hasigaye no kubona performance y’abaramyi twemera kandi tukabigiraho byinshi n’igisirimba abantu babyinye byadushimishije cyane".
Yunzemo ati: "Ndashima Imana ko hari aho igihugu cyacu cyavuye, hari aho kigeze uko byari bimeze kera si ko bimeze ubu nyine mu by’ukuri hari icyo Imana yakoze ku gihugu cyacu biradukwiye ko dushima Imana".
Abajijwe icyo ateganya nyuma y’iyi ndirimbo ye nshya yise "Ku musaraba", yagize ati: "Nyuma y’iyi ndirimbo ndateganya gukora izindi nyinshi cyane".
Kadogo Museveni yashyize hanze indirimbo nshya yise "Ku Musaraba"