× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uzamukunda Goreth uzwi nka Gogo akomeje kunyeganyeza Gospel ya EAC - Agiye gukorana indirimbo n’icyamamare

Category: Rwanda Diaspora  »  July 2023 »  Pastor Rugamba Erneste

Uzamukunda Goreth uzwi nka Gogo akomeje kunyeganyeza Gospel ya EAC - Agiye gukorana indirimbo n'icyamamare

Iyo uvuze izina Uzamukunda uzwi ku mazina y’ubuhanzi Gogo, uhita wumva umugore w’icyamamare mu ndirimbo z’ihimbaza Imana muri Africa y’uburasirazuba nk’iyitwa "Gusenga" na "Mfite umukunzi wajye nkunda cyane".

Uzamukunda Goreth usigaye atuye mu gihugu cya Kenya mu Mujyi wa Nairobi, yaganiriye na Paradise.rw, avuga ko yamaze gushyira hanze ibihangano bishya bikubiye kuri Album ye ya 4 yitwa "Asikubali" yitiriye indirimbo ye ikunzwe cyane.

Yagize ati "Maze gusohora ibihangano byinshi birimo nk’indirimbo iri mu rurimi rw’igiswahili kuko turi muri EAC ivuga urwo rurimi mfitemo abakunzi benshi b’ibihangano byanjye. Ntabwo nigeze ndeka umuziki wa Gospel, ibyo mwita kuzima."

Umuhanzikazi Gogo abajijwe ku byo gufatanya n’abandi bahanzi bubatse izina muri EAC mu cyitwa Collabo, yagize ati "Nibyo ubu mfite urugendo rwerekeza mu mujyi wa Dar-Salama mu gihugu cya Tanzania gukorana indirimbo n’umuhanzi uzwi w’icyamamare witwa Bonny Mwayitege".

Gogo ukorana na Kabano Production Studio, yakomeje avuga ko iyi ndirimbo ye na Bonny Mwayitege, bazayikorana bigizwemo uruhare na Musalaba Media Company itunganya umuziki mu gihugu cya Tanzania.

Ibihangano bya Gogo biri kuri shene ye ya YouTube yitwa Goreth Uzamukunda Official

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Ndagukunda ❤️ urabizi 🇺🇬🎤🎹

Cyanditswe na: Niyo peace   »   Kuwa 22/07/2023 10:34