× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

U Rwanda rwagobotse abaturage ba Gaza ruboherereza ubufasha burimo imiti, ibiribwa n’amata

Category: Health  »  October 2023 »  Our Reporter

U Rwanda rwagobotse abaturage ba Gaza ruboherereza ubufasha burimo imiti, ibiribwa n'amata

Ku mugoroba w’uyu wa Gatanu ni bwo hamenyekanye inkuru yashimishije abatari bacye, ko u Rwanda rwahaye ubufasha abaturage bo muri Gaza muri Palestine babayeho nabi cyane nyuma y’iminsi itari micye muri aka gace hari kuba intambara ya Israel n’umutwe wa Hamas.

Mu butumwa bwatanzwe kuri X (Twitter) n’Umuryango w’Abagiraneza wo mu Bwami bwa Hashemite bwa Yorodaniya (Jordan Hashemite Charity Organization/JHCO), uyu muryango uvuga ko wakiriye imfashanyo yoherejwe n’u Rwanda, yo kugoboka abaturage b’i Gaza muri Palestine bakeneye kugobokwa muri ibi bihe bibasiwe n’ibitero bya Leta ya Isiraheli.

Umuryango JHCO wemeje ko iyo mfashanyo yaturutse mu Rwanda igizwe n’ibiribwa, amata n’imiti, bikaba byageze mu Bwami Heshimite bwa Yorodaniya bitwawe n’indege itwara imizigo ya Sosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere (RwandAir).

Ubutumwa uwo Muryango wanyujije ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, buragira buti: “Uyu munsi twakiriye indege y’imizigo yikoreye ubufasha buvuye mu gihugu cy’u Rwanda bugenewe abaturage b’i Gaza. Bugizwe n’ibikoresho by’ubuvuzi, ibiribwa n’amata.”

Abanyarwanda batanze ibitekerezo kuri ubwo butumwa bashimiye Leta yakoze icyo gikorwa cy’ubutabazi, bashimangira ko batewe ishema n’u Rwanda nk’igihugu cyababyaye.

U Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu bikomeje kohereza imfashanyo zo kugoboka abaturage bari i Gaza, nyuma y’aho Leta ya Isiraheli igose ako gace ka Palestine igafungira abarenga miliyoni 2.2 bahatuye kubona amazi, amashanyarazi, ibiribwa, imiti, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi byambuka imipaka byakabaye bibafasha.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni Antonio Guterres, yaraye yamaganye uko kugota abaturage mu bihe Isiraheli ihanganye n’ibyihebe bya Hamas, kuko abasivili barimo kubigenderamo aho abatishwe n’amasasu barimo kwicwa n’inzara n’ibyorezo.

Guterres yavuze ko mu gihe abaguye muri iyo ntambara i Gaza barenga 4,000, Umuryango w’Abibumbye ukomeje kuganira n’ibihugu byombi hagamijwe guhosha amakimbirane bifitanye.

Hagiye gushira ibyumweru bibiri Gaza igoswe, iraswaho ibisasu bya rutura, nyuma y’aho taliki 7 Ukwakira, umutwe wa Hamas ugabye igitero gitunguranye muri Isiraheli cyahitanye abantu 1,400 i Tel Aviv.

Guhera ku munsi w’ejo amakamyo arenga 200 atwaye imfashanyo isaga toni 3,000 yaheze ku mupaka wa Isiraheli na Gaza, mu gihe abayobozi bari bakiri mu biganiro bigamije kuyemerera kwambuka.

U Rwanda rwohereje ibiribwa n’imiti byo kugoboka abari i Gaza

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.