Ese ujya woga mu maso mbere yo kuryama buri joro? Iyi nkuru ivuga ku byo abaganga bagarutseho. Niba woga nimugoroba, birumvikana ko no mu maso uba wahoze, ariko se uzi akamaro kabyo?
Ushobora kuba woza amenyo buri joro mbere yuko uryama, ikintu kiza ukwiriye no gushishikariza abandi. Ariko se waba uzi ukuntu ari iby’agaciro kurushaho koza mu maso mbere yuko uryama buri joro?
Akamaro si ugukuraho ibyo wisize gusa (make ups cyangwa maquillages), binakurinda iminkanyari (gukanyarara mu maso) imburagihe, bikanagukuramo umunaniro uterwa n’akazi n’ibisigisigi byawo n’iby’umunsi wose.
Ibi ni ibyo abaganga bagarutseho:
Kuki ari ngombwa kugira gahunda ihoraho yo gukaraba mu maso mbere yo kuryama?
Iyo wirebye mu ndorerwamo, imyanda ubona ni igaragarira amaso gusa. Anne Chapas, M.D, inzobere mu kuvura indwara z’uruhu, akaba yarashinze UnionDerm mu mugi wa New York yabwiye Fox News Digital ati: “Umunsi wose,mu maso hawe haba huzuyemo imyanda (itangira kujyamo nyuma yo koga, kuva wisize amavuta) na mikorobe zitaboneshwa amaso zituruka mu bidukikije.”
Yongeyeho ati: “Gukaraba mu maso mbere yo kuryama bifasha gukuraho iyo myanda, bikayirinda kwifunga kw’imyenge yawe yo mu maso, kandi bikaba byakurinda gucika ibisebe cyangwa ibindi bibazo by’uruhu. Bituma kandi uruhu rwawe ruhumeka, rugahindura ingirabuzimafatizo rukanazivugurura igihe uryamye.
Gukaraba mu maso buri joro bituma uzana uruhu rushya. Chapas yagize ati: "Gukora isuku mbere yo kuryama bituma uruhu rwawe ruhumeka, ibifasha kugira ubuzima bwiza kandi burambye.”
Ku bakoresha imiti bivura uruhu, gukaraba mbere yo kuryama biyongerera gukora neza. Chapas avuga ko umunsi wose uruhu rwibasirwa n’ibirwangiza biterwa n’ibidukikije birimo uburozi, cyane cyane ku batuye mu migi ituwe cyane.
Chapas yavuze ko nubwo gukaraba mu maso ari ngombwa kuri buri wese, ku bagore ho bikwiriye kuba ihame, kuko abagore bakunda kwisiga kenshi.
Muganga yongeyeho ati: "Icyakora, abagabo bafite imisatsi igaragara mu maso bakwiriye kwita cyane ku kweza uruhu, bita cyane ku bwanwa kugira ngo bakureho amavuta na bagiteri bazibuze kwiyongera".
Abahanga bemeza ko kwiyemeza gukaraba mu maso buri joro bidasobanura ko ugomba gutandukana n’miti usanzwe ukoresha cyangwa uburyo bwo kwita ku ruhu wategetswe na muganga.
Lauren Fine, M.D, inzobere mu kuvura indwara z’uruhu muri Fine Dermatology i Chicago, muri Leta ya Illinois, yatangarije Fox News Digital ati: “Ibintu abantu bakoresha bita ku ruhu rwabo ubona bihenze, ariko gukoresha amazi byo birahendutse kandi birizewe. ”
Icyakora iyo ukarabye mu maso, uko gufunguka kw’imyenge bituma hari andi mazi yo mu mubiri atakara. Icyo usabwa gukora ni ugushyiraho na gahunda yo kunywa amazi menshi.
Abagore bo bakwiriye kubigira ihame