Mushmimiyimana Chantal, akaba umugore w’umuhanzi Theo Bosebabireba, yashimiye Imana n’abantu bakomeje kumufasha nyuma y’amezi arindwi ategereje guhabwa impyiko aho yagize ati: “Sinari nzi ko nakabaye meze gutya”
Umubyeyi Mushimyimana Marie Chantal, uzwi nka Mama Eric, akaba n’umugore w’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Theo Bosebabireba, yagaragaye kuri YouTube ari kumwe n’umugabo we, ashimira Imana n’abantu bose bamuhaye urukundo n’ubufasha mu gihe amaze amezi hafi arindwi arwaye indwara ikomeye y’impyiko.
Uyu mubyeyi utangiye kugarura agatege n’icyizere yagize ati: ““Nejejwe no kuvugana namwe. Mwebwe mwabigizemo uruhare Imana ikomeze kubongerera. Abamfashije nta bwo Imana izabibagirwa. Imana ikura mu rupfu, igakoresha abantu bayo. Nta cyo nababuranye. Iyo bigiye kugera ku munota wa nyuma muramfasha, imana ihita ibohereza. Ibyo mwakoze ntimwataye hasi. Ndanezerewe cyane rwose!”
Mu magambo yuzuyemo gushima, uyu mubyeyi w’abana barindwi yavuze ko atiyumvishaga uburyo Imana yamukoresha nk’uko biri kuba uyu munsi. Ati: “Nanjye undebye gutya n’uko ndi kwibona, nta bwo nari nzi ko nakabaye meze gutya... Ndashima Imana, nshima n’ubwoko bwayo bwambaye hafi, bwanshyigikiye, mu nsengero, mu bikorwa, mu mpano… Imana ikomeze kubaha umugisha.”
Ubu buhamya bwatanzwe bwa mbere na Mushimyimana kuva hatangazwa ko arwaye guhera mu Gushyingo 2024. Theo yavuze ko umugore we yageze mu bihe bikomeye, ariko Imana ikamugaragariza urukundo binyuze mu bantu batandukanye. Yagize ati: “Hari igihe najyaga kubona nkabona abantu baje bafite ibyo kurya, imbuto, ibirayi, imiceri, …. Ni urugero rw’urukundo rutangaje.”
Theo yanatangaje ko hari umuntu wemeye gutanga impyiko ku mugore we kandi ko ubu ari gukorerwa ibizamini bya nyuma mu bitaro bya King Faisal. Ibi byatumye Mushimyimana agira icyizere cy’ubuzima, cyane ko ubu yageze aho atangira gutora agatege, bitewe n’ubuvuzi arimo guhabwa ndetse n’inkunga aterwa n’abantu, abo we avuga ko baba batumwe n’Imana.
Yari asigaye ananutse, afite amaraso make, ariko uyu munsi abasha kurya, nubwo arya ibiryo byihariye, kandi agakora “Dialyse (kunyuzwa mu cyuma)” inshuro eshatu mu cyumweru, aho atanga amafaranga agera ku bihumbi 400 kugeza kuri 500 ku cyumweru. Theo yavuze ko byose yabashije kubigeraho kubera abantu bamuteye inkunga haba mu Rwanda ndetse no mu Burundi.
Theo yicishije bugufi yagarutse ku mezi arindwi umugore amaze arwaye, ashimira abamufashije bamubereye ab’umugisha. - “Umugore wange yarwaye kuva mu Gushyingo 2024, kugera uyu munsi muri 2025 muri Gicurasi akirwaye. Ariko twagize umugisha nge n’abantu twafatanyije, turamuvuza. Twagize abadufasha, abantu baradusura. Twagize abashyitsi b’urukundo.”
Uyu muryango wasabye gukomeza gufashwa kugeza igihe uyu mubyeyi azahabwa impyiko, ibintu basabye abantu gusengera no gushyigikiramo uko bishoboka, kuko na byo biba ari urugendo rutoroshye.
REBA IKIGANIRO CYOSE KURI YOUTUBE: