× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ese kwiyahura ni icyaha, uwabikoze se ntiyajya mu ijuru?

Category: Health  »  November 2023 »  Alice Uwiduhaye

Ese kwiyahura ni icyaha, uwabikoze se ntiyajya mu ijuru?

Kwiyahura ni kimwe mu bikorwa bikorwa ariko akenshi bigaturuka ku marangamutima yaganjije umuntu.

Ubuzima bushobora kuba ingorabahizi, umuntu akiheba akareba hirya mo hino bikanga. Haba ibibazo by’amafaranga, imiryango, intambara za Satani ndetse n’ibindi byinshi bitandukanye.

Gusa hari ikintu abantu benshi bibeshyaho bakumva ko mu gihe basenderejwe n’ibibazo umuti ari ukwiyahura ndetse n’ibindi bikorwa bizana imihindukire muri wowe ugahindura wowe wa nyawe mu buryo bitari byiza nko kunywa ibiyobyabwenge.

Umuntu wiyahura ntiwashidikanya ko atazabona ijuru kuko aba akoze umurimo wa Nyagasani bimwe bita gufasha lmana gusarura. Kwiyahura bibuza ubugingo.

Ibisubizo by’ibibazo dusanga muri Bibiliya

Nahawe Ubugingo bw’Iteka?
Nahawe imbabazi?
Umukristo atekereza iki ku muntu wiyahuye? Bibiliya ivuga iki ku muntu wiyahuye?

Bibiliya ivuga abantu batandatu bazwi biyahuye: Abimeleki (Abacamanza 9:54), Sawuli (1 Samweli 31:4), Uwatwazaga Sawuli intwaro (1 Samweli 31:4-6), Ahitofeli (2 Samweli 17:23), Zimuri (1 Abami 16:18), na Yuda (Matayo 27:5).

Batanu muri bo bari abantu babi, abanyabyaha (nta mateka menshi avugwa kuri uyu muntu watwazaga Sawuli intwaro, ngo acirwe urubanza ku myitwarire ye).

Abantu bamwe bafata Samusoni nk’icyitegererezo cyo kwiyahura (Abacamanza 16:26-31), ariko intego ya Samusoni yari iyo kwica Abafilisitiya, ntabwo yari iyo kwiyahura.

Bibiliya isanga kwiyahura ari kimwe no kwica, kandi ni byo ni ukwiyica ubwawe. Imana ni yo yonyine imenya igihe n’urupfu umuntu azapfa.

Dukurikije ibivugwa na Bibiliya, kwiyahura sibyo bigaragaza niba umuntu afite ijuru. Iyo umuntu udakijijwe yiyahuye, nta cyo aba akoze, uretse ’kwihutisha’ urugendo rwe rugana mu muriro utazima.

Ibyo ari byo byose, uwo muntu wiyahuye ajya mu ihaniro uko bizagenda kose, kubera ko yanze kwakira agakiza ahabwa na Kristo, ntabwo ajyayo kubera ko yiyahuye.

Bibiliya ivuga iki se ku Mukristo wiyahuye? Bibiliya yigisha ko kuva twizeye Kristo nta kwizigama, tuzahembwa kubona ubugingo buhoraho (Yohana 3:16). Nkuko Bibiliya ibivuga, Abakristo bagomba kumenya ibirenze gukeka ko bafite ubugingo buhoraho (1 Yohana 5:13).

Nta gishobora gutandukanya Umukristo n’Urukundo rw’Imana (Abaroma 8:38-39). Niba ’nta cyaremwe’ gishobora gutandukanya Umukristo n’Urukundo rw’Imana, kabone n’iyo Umukristo wiyahuye yaba ari ’ikiremwa’, icyo gihe kwiyahura bishobora gutandukanya Umukristo n’Urukundo rw’Imana.

Yesu yazize ibyaha byacu byose, kandi n’iyo Umukristo nyawe, mu gihe ari mu makuba y’intambara y’umwuka no mu ntege nke, yakwiyahura, ibyo bizakomeza gufatwa nk’icyaha kibabarirwa n’amaraso ya Kristo gusa.

Kwiyahura buri gihe bifatwa nk’icyaha gikomeye cyane ku Mana. Dukurikije ibivugwa na Bibiliya, kwiyahura ni ubwicanyi; kandi buri gihe bifatwa nk’ikosa.

Tugomba rero kudaha agaciro kanini agakiza k’umuntu wiyita Umukristo, nyamara akarenga akiyahura. Nta mpamvu n’imwe ishobora gutsindishiriza cyane cyane Umukristo, wiyambura ubuzima bwe.

Abakristo bahamagarirwa kubaho kubera Imana, kandi umwanzuro w’igihe azapfira ni uw’Imana kandi Imana yonyine. N’ubwo hadasobanura neza kwiyahura, mu 1 Abakorinto 3:15 ni umurongo mwiza ugaragaza ko Umukristo wiyahuye ’Azakizwa ubwe, ariko gusa nk’umuntu ukuwe mu muriro.’

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.