× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

CPR yatanze impamyabumenyi ku bahuguwe ku ihungabana, RFL ibasaba kutihererana ubumenyi barahuye

Category: Health  »  May 2023 »  Sarah Umutoni

CPR yatanze impamyabumenyi ku bahuguwe ku ihungabana, RFL ibasaba kutihererana ubumenyi barahuye

Abagera kuri 24 bahawe impamyabumenyi nyuma yo gusoza amahugurwa ku ihungabana, akaba ari amahugurwa bahawe na CPR.

Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda (CPR) niyo yatanze impamyabumenyi ku bagera kuri 24, bahuguwe mu bijyanye n’ihungabana n’uko ryakwirindwa, ariko bigishwa no kwegera abahuye naryo.

Gutanga izi mpamyabumenyi byabaye kuya 26 Gicurasi 2023 mu murenge wa Kacyiru mu Mujyi wa Kigali. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu kuva saa Saba n’igice kugeza saa Saba n’igice.

Abahawe impamyabumenyi ni abitabiriye amahugurwa yatanzwe na CPR, agaruka ku ihungabana, bamwe mu bayobozi batandukanye bagaruka ku kamaro ko kumenya ibitera ihungabana n’uko ryakwirindwa.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abashumba batandukanye, abayobozi bari mu nzego z’ubuzima, abaturutse mu bigo bitanga ubujyanama ku buzima bwo mu mutwe n’ihungabana, ndetse n’abaterankunga baturuka mu bindi bihugu.

Abahuguwe babanje gukora ibizamini bibemerera kwitabira amahugurwa, ndetse kuwa Gatanu bahawe impamyabumenyi zigaragaza ko basoje amasomo bari bateganirijwe agaruka ku kibazo cy’ihungabana n’uko cyakemurwa.

Aba bantu bahuguwe, abenshi biganje muri serivisi z’ubuzima ndetse basobanukiwe byimbitse uburyo babungabunga ubuzima bw’abahuye n’ihungabana yaba mu rubyiruko, abakuze, n’abana.

Mu gikorwa cyo gutanga impamyabumenyi, abagize uruhare mu gutanga aya mahugurwa bose, bagarukaga ku kwibutsa abahuguwe ko bagomba gukoresha ubumenyi bahawe ndetse bagatanga umusanzu ukomeye ku gihugu mu kwita ku buzima bw’abantu bahuye n’ikibazo cy’ihungabana birinda kubahutaza.

Rev Pastor Samuel Rugambage, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abaprotestanti mu Rwanda, yavuze ko hatanzwe impamyabumenyi mpuzamahanga ku bantu 24.

Mu bahawe impamyabumenyi harimo abagabo n’abagore, bava mu bigo 18 byo mu Rwanda bifite inshingano zo gutanga ubujyanama no gufasha gukiza ibikomere by’abagize ihungabana iryo ari ryo ryose.

Yavuze ko abahuguwe bavanywe mu bigo birimo ibigo bya Leta, abikorera, ibigo by’amadini n’ibindi. Bahurijwe hamwe mu rwego rwo guhabwa inyigisho zateganijwe n’ikigo cyo mu Budage cyitwa “Trauma Aide”.

Rev. Rugambage yasobanuye ko batangiye guhugurwa mu Ukwakira 2021, bageza muri Gicurasi 2023, ndetse bakaba bahawe impamyabumenyi zigaragaza ko basoje amasomo yabo.

Mu bikomere bigaragara mu bantu benshi harimo ibyatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hakazamo ibyatewe n’icyorezo cya Covid 19 ndetse n’ibindi bikomere bitandukanye byabangamira ubuzima bwa muntu.

Abahuguwe basabwe gukurikirana ubuzima bw’abo bantu bakongera kwiyumvamo icyizere cy’ejo hazaza.

Pastor Samuel Rugambage wasobanuye byinshi ku mahugurwa asojwe yagize ati “Twabahuguriye ko begera abanyarwanda bafite icyo kibazo cy’ihungabana, bakabafasha kongera kubona icyizere cy’ubuzima bwiza”.

Umutoni Olive ushinzwe indwara zo mu mutwe mu bitaro bya Masaka akaba umwe mu bakurikiranye aya mahugurwa, yavuze ku musaruro bagiye gutanga nyuma yo guhugurwa.

Yagarutse kandi ku kamaro gakomeye bakuye muri aya mahugurwa anavuga ku ngaruka ziterwa n’ihungabana zirimo n’agahinda gakabije.

Yavuze ko ukurikije umubare ugaragaza abahuye n’ihungabana, asanga abahuguwe bakiri bacye ariko biteguye kuziba icyuho no gufatanya nk’abahuguwe bagafasha benshi.

Yagize ati “Umubare uracyari mucye ukurikije ibibazo u Rwanda dufite, ariko ibi nabyo turabishimira Imana kuko nta bahugura b’abanyarwanda twari dufite”.

Dr Woller n’umugore we bashimiwe ubu bwitange bagize mu gutanga aya mahugurwa ndetse bagafasha benshi kunguka ubumenyi bugiye guhindura imitima y’abanyarwanda benshi.

Olive usoje aya mahugurwa yavuze ko kuba harahuguwe abantu baturuka mu bice bitandukanye byo mu gihugu, bizabafasha kwigisha abandi, ndetse ubumenyi bafite bukazagera no ku mujyanama w’ubuzima n’abandi.

Dr Bavugirije Pascal, Umuyobozi muri RFL - Rwanda Forensic Laboratory ushinzwe DNA Unit, yashimye abatanze aya mahugurwa n’abantu bayitabiriye.

Yagarutse ku ihungabana rigera ku bantu igihe bakiriye ibisubizo batari biteze cyane cyane iyo basanze abo bitaga ababyeyi batarababyaye. Yavuze ko abahuguwe bagiye gufasha Leta y’u Rwanda kugabanya ikibazo cy’abantu benshi bahura n’ihungabana ritandukanye.

Yavuze ko abahuguwe bakwiye kwegera abanyarwanda kuko ari benshi bakeneye izo nama, bakababa hafi. Ati “Tubatumye kwegera abanyarwanda bafite ibyo bibazo kuko ari benshi, kuko igihe cyose umuntu yagize ihungabana aba ameze nk’uri wenyine”.

Nirere Jael, umuhuzabikorwa wa porogaramu y’ubujyanama ku ihungabana muri CPR, yashimye abafatanyabikorwa bitanze uko bashoboye amahugurwa agatangwa.

Mu muhango wo gutanga izi mpamyabumenyi kandi hatanzwe impano zitanduanye kuri bamwe bitanze bidasanzwe mu buryo bwo kubashimira ubwitange bagaragaje mu itangwa ry’amahugurwa.

Rev Samuel Rugambage Umunyamabanga Mukuru

Famille Waller nibo bigishije mu gihe cy’amahugurwa kandi bafashije benshi gusobanukirwa n’ihungabana

Hatanzwe impano nziza kuri bamwe batanze umusanzu ukomeye mu gushyigikira aya mahugurwa

Dr Bavugirije Pascal wari uhagarariye RFL - Rwanda Forensic Laboratory yasabye abahuguwe gusangiza abandi ubumenyi bahakuye

Olive Umutoni yavuze ko bagiye guhaguruka bagafasha abafite ikibazo cy’ihungabana kandi bakaryirinda

Bafashe ifoto y’urwibutso nyuma yo guhabwa impamyabumenyi

Src: InyaRwanda

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.