× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mu kwizihiza imyaka 13 Helvine yasangiye n’abana 90 anibutsa ko Mugisha agikeneye imiti ihenze

Category: Health  »  3 days ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Mu kwizihiza imyaka 13 Helvine yasangiye n'abana 90 anibutsa ko Mugisha agikeneye imiti ihenze

Mu kwizihiza imyaka 13 y’amavuko, Helvine abinyujije muri Helvine Foundation yagaburiye abana bo ku muhanda inabaha imyambaro, mu kiganiro na Paradise Helvine atangaza ko na Mugisha agikeneye imiti ihenze n’amasengesho.

Mu gihe benshi bishimiraga ibikorwa by’urukundo byaranze umunsi w’isabukuru ya Helvine, hari umwana umwe ukomeje gukenera ubufasha bwihariye, Mugisha, umwana urwaye indwara y’uruhu idakira, ugomba guhabwa imiti ya buri kwezi igura ibihumbi 160 Frw.

Nubwo hari intambwe yatewe mu kumwitaho, Mugisha ntarakira, kandi aracyakeneye amafaranga, ubuvuzi buhoraho n’amasengesho.

Ku wa 19 Gashyantare 2026, mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 13 ya Isheja Ndahiro Helvine, abanyamuryango ba Helvine Foundation bakoze igikorwa cyihariye cyabereye muri Great Hotel Kiyovu, aho bafashe abana 90 bo ku muhanda, bakabajyana gusangira, bakabagurira ibiryo n’ibinyobwa, ndetse bagasabana na bo mu byishimo byinshi.

Nyuma y’icyo gikorwa, foundation yanagaburiye abandi bana barenga 30, ibaha imyenda n’ibindi bikoresho by’ibanze. Byari ibihe byuzuyemo amarangamutima, ibyishimo n’ubuhamya bw’urukundo.

Mama wa Helvine, Tuyishime Josiane, yavuze ko ibikorwa byabo bigenda bifata indi ntera: “Twabonye ibintu bimaze gufata indi ntera, tumushyigikira bikomeye, duhitamo gukora ibindi bikorwa bikomeye.

Twafashe abana 90 tubajyana muri Great Hotel tubagurira ibiryo, dusangira na bo. Nyuma yaho twagaburiye abana barenga 30 tubaha n’imyenda. Ni ibikorwa nshimira Imana ko ikomeje kudutera iteka.”

Yakomeje asaba abantu gukomeza kubashyigikira, agaragaza ko abo bafasha kubaho mu buzima bubi batabihisemo, ahubwo ko ari ubuzima bisanzemo.

Helvine na we yashimiye Imana n’abantu bakomeje kumuba hafi: “Ndashimira Imana yatumye abantu banyumva bakemera kunshyigikira. Ubu mfite abantu barenga 100 muri WhatsApp Group ya Foundation yanjye. Hari n’abakora subscribe bamfasha. Ni ibintu niyemeje byo gukura abana ku muhanda.”

Yavuze kandi ko umuhuro wa Helvine Foundation wo kwizihiza isabukuru witabiriwe n’abantu barenga ijana, kikaba ari ikimenyetso cy’uko Imana ikomeje kumushyigikira.

Ariko muri ibyo byishimo byose, Helvine yibukije ko Mugisha atarakira. “Nifuza ko mwakomeza imiti ya Mugisha igakomeza kuboneka. Umuntu wese ugifite umutima amenye ko Mugisha atarakira. Imiti igeze ku 160 FRW, kandi ababyeyi banjye nta bushobozi bafite. Abagura imiti bakomeze bayigure.”

Papa wa Helvine na we yasabye abakora subscribe n’abandi bose bemeye kumufasha kubizirikana, anasaba Leta n’abandi bafatanyabikorwa gutera inkunga Mugisha kuko akeneye byinshi birimo ubuvuzi n’amashuri.

Uyu muhuro wahuriranye n’isabukuru ya Helvine y’imyaka 13, wabaye uwihariye kuko ari bwo bwa mbere yahawe impano nyinshi cyane kuva yavuka. Byari ibihe byiza byo gusangira n’abana bo ku muhanda, kubaha icyizere no kubereka ko batari bonyine.

Nubwo byari ibihe byiza byo kwizihiza no gufasha benshi, ubutumwa bukomeye bwagarutsweho ni ubu: Mugisha aracyakeneye gufashwa no gusengerwa. Indwara ye ntirakira burundu, kandi imiti irahenze. Gukomeza kumuba hafi ni inshingano y’umuntu wese ufite umutima w’impuhwe.

Abifuza gukomeza gushyigikira ibikorwa bya Helvine Foundation no gufasha Mugisha bashobora guhamagara no kwandikira ababyeyi kuri 0785544830 cyangwa 0788920118. Ubufasha bwose burimo amasengesho, ibitekerezo n’amafaranga, burakenewe.

Mu gihe abandi bana bizihiza isabukuru mu buryo busanzwe, Helvine we yahisemo kuyihindura umunsi wo kugaburira no kwambika abatishoboye. Ariko hagati y’ibyishimo n’impano, haracyari urugamba rwo kurengera ubuzima bwa Mugisha, urugamba rukeneye buri wese.

Uko byari byifashe mu muhuro, birebe kuri YouTube!

Aho abandi bizihiza isabukuru bishimisha, Helvine we yahisemo kugaburira abana bo ku muhanda

Bagikura Mugisha ku muhanda ni uku yari ameze

Aho atangiriye kubona imiti, hari icyahindutse nubwo atarakira neza.

Ababyeyi ba Helvine barashimira Imana aho igejeje ikora, ifasha umukobwa wabo gukomeza gufasha abana bo ku muhanda

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.