Ubushakashatsi buheruka gushyirwa hanze bugaragaza ko abantu bari hagati y’imyaka 40 na 60 batinya gusaza dore ko nyuma y’iyo myaka ni bwo umuntu aba atangiye gusaza bya nyabyo.
Ubushakashatsi bwashyizwe hanze na youGov ifatanyije na Pilgrim’s friend society hamwe na Christian elderly care charity, bugaragaza ko 54% by’abantu bari hagati y’imyaka 40 na 60 mu Bwongereza bagaragaza ko ubuzima mu myaka ikurikira buba buteye ubwoba.
Turambuye uko ubwo bushakashatsi buvuga, 38%, by’abari muri iriya myaka twavuze haruguru kuko nibo n’ubundi ubushakashitsi bwubakiweho, bavuga ko bategeranyije amatsiko icyo gihe, naho 48% bakavuga ko bafite ubwoba bwo kubera imitwaro abo bakunda. Ni mu gihe 43% bafite ubwoba bwo kubaho mu buzima bw’ubwigunge.
Ikindi kandi 86% bavuga ko biba ari byiza gutegura uko uzabaho muri iyo myaka, aba bakaba baranabikozeho naho 24% bo bagaragaza ko ibyo ntacyo baratangira kubikoraho.
Umushakashatsi yagize amatsiko ababaza ibyo umuntu akwiye kwitegura muri iyo myaka, 92% bavuze amafaranga azakubeshaho icyo gihe, 85% bavuga kwitegura ku mubiri, umubiri ukawutegura kare;
78% bavuga ko mu byo ugomba gutegura kare harimo mu mutwe hakaba hiteguye, ubuzima bwo mumutwe, mu buryo bw’amarangamutima no mu buryo bwa roho yawe nayo ikaba yiteguye.
Umuryango wa The Charity umwe mu bateguye ubu bushakashatsi uvuga ko ugiye gusohora filime 4, zizaba ari izo gusangiza abantu uko gusaza bimera kandi bakagira abantu inama y’uko umuntu yategura neza amasaziro ye.
Nk’uko byatangajwe na Eric Freeman, ufite imyaka 85 uba mu macumbi ya Pilgrim’s friend society yagize ati; "Gusaza bitubaho twese. Kubona ko udashobora gukora ibyo wakoraga mbere, cyangwa uko wabikoraga mbere;
Ugasa nk’aho wishingikirije ku bandi muri buri kimwe, bishobora kugutera ubwoba, ariko biba byiza iyo ubyiteguye kare kandi ukamenya ko bibaho, bituma ugera icyo gihe witeguye kandi unakomeye mu buryo bwose.’’
Alexandra Davis ushinzwe kwamamaza ibikorwa muri Pilgrims’ friend society avuga ko "Nk’umuntu uri kwegereza mu myaka mikuru ndamurarakira kuzakurikira filime turi busohore vuba kuko tuzigiramo uko ubuzima bwose butegurwa intambwe ku yindi gake gake kugeza dushaje’’