× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

U Rwanda ku mwanya wa 3 mu bihugu 10 bya Afurika bifite umubare munini w’Abakirisitu mu 2025

Category: Ministry  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

U Rwanda ku mwanya wa 3 mu bihugu 10 bya Afurika bifite umubare munini w'Abakirisitu mu 2025

Ubukristo bukomeje kugira uruhare runini mu mibereho y’abaturage ba Afurika, bukagira ingaruka zikomeye ku miyoborere, uburezi, ubuzima n’imibereho rusange. Mu bihugu biyigize, harimo 10 birusha ibindi kugira Abakristo benshi.

Nubwo uyu mugabane wa Afurika ubamo amadini atandukanye arimo Islam n’imyemerere gakondo, hari ibihugu bimwe na bimwe aho Abakirisitu bagize igice kinini cyane cy’abaturage.

Amateka y’ubukiristo muri Afurika ashingiye ku bihe bitandukanye, uhereye mu bihugu ubukristo bwagezemo hakiri kare, nko muri Afurika ya Ruguru no mu Bwami bwa Axum aho bwageze mu kinyejana cya mbere kugeza ku cya kane.

Bwakomeje kwaguka binyuze ku bikorwa by’abamisiyoneri b’Abaporutugali, Abafaransa, Abongereza n’Abanyamerika byabaye hagati y’ikinyejana cya 16 n’icya 19, byatumye hubakwa insengero, amashuri n’ibigo by’imibereho myiza hirya no hino muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Nubwo ibihugu nka Nigeria, Ethiopia, Afurika y’Epfo na Kenya bifite umubare munini w’Abakirisitu mu mibare rusange, Ubukristo ntibugira ijanisha rinini cyane mu baturage babyo bitewe n’uko hari n’indi myemerere ihari. Icyakora, hari ibindi bihugu aho Abakirisitu bagize ijanisha rihanitse cyane ugereranyije n’abaturage bose.

Ibihugu 10 bya Afurika bifite ijanisha ryo hejuru ry’Abakirisitu

1. Zambia — 95.5%

Zambia iza ku mwanya wa mbere. Mu Kuboza 1991, Perezida Frederick Chiluba yatangaje ko Zambia ari igihugu gishingiye ku bukristo, ibi bikaba byarashyizwe no mu Itegeko Nshinga mu 1996. Iyi myanzuro igira ingaruka zikomeye mu buzima bwa buri munsi, aho amatorero agira uruhare rukomeye mu burezi, ubuvuzi n’imiyoborere rusange.

2. Seychelles — 94.7%

Muri Seychelles, abagera kuri 94% by’abaturage biyita Abakirisitu. Abagatolika bangana na 76.2%, mu gihe Abaporotesitanti bangana na 10.6%. Andi madini atari aya Gikristu angana na 1.1%, abandi bakiyita abatari mu idini runaka. Ubukirisitu bwazanywe n’ubukoloni bw’Abafaransa, bukaba bugifitanye isano ikomeye n’imico n’imibereho y’igihugu.

3. Rwanda — 93.6%

U Rwanda ruri mu bihugu bifite umubare munini cyane w’Abakirisitu muri Afurika. Abagatolika bangana na 43.7%, Abaporotesitanti 37.7%, naho Abadivantisti b’Umunsi wa Karindwi bakaba 11.8%. Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagize uruhare mu guhinduka kw’imyemerere, aho abantu benshi bavuye muri Kiliziya Gatolika bajya mu madini y’Abaporotesitanti.

4. Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo — 92%

Ubukristo ni yo myemerere yiganje muri RDC, aho 92% by’abaturage biyita Abakirisitu. Iki gihugu gifite Abagatolika bagera kuri miliyoni 35, kikaba kiri mu bihugu bifite Abagatolika benshi ku isi. Kiliziya Gatolika igira uruhare runini mu burezi, ubuvuzi no mu bikorwa by’imibereho myiza. Itorero rya Christ au Congo (ECC) rifite abarenga miliyoni 25.

5. Repubulika ya Congo — 90.7%

Muri Repubulika ya Congo, Abakirisitu barenga 90%. Amatorero agira uruhare rukomeye mu mibereho y’abaturage, cyane cyane mu bice Leta idashobora kugeramo byoroshye, aho atanga uburezi, ubuvuzi n’ubufasha rusange.

6. Lesotho — 90%

Abagera kuri 90% by’abaturage ba Lesotho ni Abakirisitu. Abaporotesitanti bangana na 45%, harimo Aba-Evangelical 26% n’abandi 19%, mu gihe Abagatolika bangana na 45%. Amadini agira uruhare runini mu burezi no mu bikorwa by’imibereho myiza muri iki gihugu.

7. Namibia — 90%

Namibia na yo ifite Abakirisitu bangana na 90%. Abaporotesitanti bangana na 75%, bigaragaza ingaruka z’abamisiyoneri b’Abafinilande n’Abadage. Abaluteriyani ni bo biganje, bakaba hafi ya kimwe cya kabiri cy’Abaporotesitanti bose. Hari kandi Abagatolika, Abangilikani n’abandi, mu gihe bake bagikurikiza imyemerere gakondo.

8. Cape Verde — 89.1%

Muri Cape Verde, Ubukristo, cyane cyane Gatolika, ni yo myemerere yiganje. Nubwo hari impinduka ziterwa n’abimukira n’isi igenda ihinduka, imyemerere igifite uruhare mu mico no mu birori rusange.

9. Equatorial Guinea — 88.7%

Ubukiristo muri Equatorial Guinea ahanini yazanywe kubera ubukoloni bwa Esipanye. Gatolika ni yo yiganje, kandi amatorero agira uruhare rugaragara mu mibereho ya Leta n’abaturage.

10. Gabon — 88%

Gabon yuzuza uru rutonde, aho ubukristo bugira uruhare rukomeye mu mibereho n’imitegekere, cyane cyane mu mijyi.

Mu bihugu byinshi bya Afurika, amatorero ni kimwe mu bigo bikomeye bitari ibya Leta, akenshi bisimbura Leta mu gutanga serivisi z’uburezi, ubuvuzi n’imibereho myiza.

Uruhare rwayo ntirugarukira mu gusenga gusa, ahubwo rugera no mu bya politiki, imibereho y’abaturage n’iterambere rusange, bigatuma idini rigira ijambo rikomeye mu mibereho y’ibihugu byinshi bya Afurika.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.