× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nta mpamvu yo guta igihe wisobanura: Ibintu 5 Pasiteri akwiriye gukora igihe ari kwibasirwa ku mbuga nkoranyambaga

Category: Ministry  »  1 month ago »  Bishop Agabus Mfitubwoba

Nta mpamvu yo guta igihe wisobanura: Ibintu 5 Pasiteri akwiriye gukora igihe ari kwibasirwa ku mbuga nkoranyambaga

Umukristo cyangwa umukozi w’Imana yakora iki mu gihe we cyangwa Itorero abarizwamo riri gutukwa ku mbuga nkoranyambaga rinashinjwa ibinyoma byambaye ubusa?.

Mu gihe cya none, aho imbuga nkoranyambaga zifite imbaraga nyinshi mu gutambutsa ubutumwa no kugena uko abantu bafatwa, abakozi b’Imana — by’umwihariko abapasiteri bashobora kwisanga mu bibazo bikomeye byo gutukwa, kwangirizwa izina no kwitirirwa ibikorwa bibi batakoze. Iyo bigeze aho bitwa "abakozi ba Satani", birababaza kandi bishobora guteza igihombo gikomeye mu kwizera no mu bwiyunge bw’abizera.

Ariko kandi, Bibiliya itanga uburyo bwo guhangana n’ibyo bihe bigoye. Dore ibintu 5 by’ingenzi itorero rikwiriye gukora nk’uko Paradise yagerageje kubikusanya yifashishije Bibiliya.

1. Gusenga no Kwiyiriza ubusa

Mu bihe byo kwibasirwa, igisubizo cya mbere si ugusubiza amagambo ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo ni ugusanga Imana mu masengesho no kwiyiriza ubusa. Ibi bifasha gucisha make no gushaka imbaraga z’Imana. "Mwegere Imana na yo izabegera..." Yakobo 4:8. Amasengesho y’umukiranutsi afite imbaraga nyinshi iyo asenganye umwete.

2. Guhagarara ku kuri, hatabayeho kwisobanura

Nta mpamvu yo guta igihe usobanura buri kimwe ku mbuga nkoranyambaga ku binyoma ushinjwa. Yesu ubwe yahuye n’ibyo, ariko ntiyasubizaga abamushinjaga buri gihe ko akoreshwa na satani. Itorero rigomba kugendera ku kuri, rigashikama, rigakomeza umurimo.

"Nuko bene Data bakundwa, mukomere mutanyeganyega murushaho iteka gukora imirimo y’Umwami, kuko muzi yuko umuhati wanyu atari uw’ubusa ku Mwami". 1 Abakorinto 15:58

3. Gusaba Imana ubwenge n’ubugwaneza bwo kugenzura ibyo bavuga (cyangwa kutavuga)

Si buri gihe biba bikwiye kugira icyo usubiza. Hari igihe kwicecekera cyangwa kuganira mu bwitonzi, atari ku karubanda, ari byo bigaragaza ubwenge buva ku Mana.

Bibiliya ivuga ko umunyabwenge arangwa no gutuza/guceceka. "Ndetse n’umupfapfa iyo acecetse bagira ngo ni umunyabwenge". Ivuga kandi ko "Abanyabwenge bikoranyiriza kumenya, Ariko akanwa k’umupfapfa ni akaga karimbura vuba". Imigani 10:14

4. Kwigisha Itorero kurushaho gusobanukirwa n’ibyanditswe

Iyo igitutu cyo hanze cyiyongereye, ni bwo igihe cyo gucengera mu Ijambo ry’Imana kiba kigeze. Kwigisha abantu ukuri, kubafasha kumenya umwuka w’ibigeragezo, no gutandukanya ibinyoma n’ukuri. "Ubwoko bwanjye burimbuwe buzize kutagira ubwenge. Ubwo uretse ubwenge, nanjye nzakureka we kumbera umutambyi". Hoseya 4:6

5. Kugumana umutima w’urukundo no kwirinda inzika

Gusubiza urwango n’urukundo ni imwe mu nzira nyakuri yo guhagarara nk’abigishwa ba Kristo. Gusabira ababatuka, kubabarira, no kwirinda inzika bigaragaza ko Kristo ari imbere. Bibiliya idusaba gukunda abanzi bacu. Soma Matayo 5:44

"Ntimukīture umuntu inabi yabagiriye. Mwirinde kugira ngo ibyo mukora bibonekere abantu bose ko ari byiza. Niba bishoboka, mu rwanyu ruhande mubane amahoro n’abantu bose". Abaroma 12:17-18.

Nta gihe gikomeye kurusha igihe umuntu atukirwa umurimo akorera Imana. Ariko Imana iba iruhande rw’abayikunda. Itorero rikwiye kugira ukwihangana, gusenga, no gukomeza umurimo rihamagarirwamo, aho kwibanda ku magambo y’abantu. Ibyo abantu bavuga birashira, ariko Ijambo ry’Imana rizahoraho iteka. Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni nde?. Ntawe.

Wibuke ko ibyo abantu bavuga basebya abakozi b’Imana si ubwa mbere bibayeho. Abakozi b’Imana banyuze mu bigeragezo byo gutukwa n’abantu ndetse bamwe bakabatuka babita abakozi ba Satani, ariko bagakomeza umurimo w’Imana batitaye ku bitutsi. Yesu Kristo nawe yabeshyerwaga ko akorana na Belzebuli, umutware w’abadayimoni, nyamara ari Umwana w’Imana waje gucungura isi.

Intumwa Pawulo nawe yahuye n’ibibazo nk’ibi, aho bamwe bamushinjaga gukwirakwiza inyigisho z’ubuyobe no kwica amategeko ya Mose, ariko yakomeje kurangwa n’ubutwari. Umuhanuzi Eliya nawe yahagaze mu ruhame rw’abahanuzi b’ibinyoma, baramuseka ndetse kumugereranya n’umurozi, ariko Imana yahagararanye nawe.

Umuhanuzi Yeremiya yagendaga avuga amagambo y’Imana abantu bakamufata nk’uhagarariye umwanzi, ndetse bagashaka kumwica. Mose wayoboye Abisirayeli bava mu butayu igihe kinini bahoraga bamunenga, bamwita umunyabinyoma n’utagira icyerekezo, ariko akaguma mu kwizera Imana.

Mu bakozi b’Imana b’ubu, Pastor Julienne Kabanda wa hano mu Rwanda - Umushumba Mukuru wa Grace Room Ministries yibasiwe bikomeye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga aho bamwise umukozi wa satani banakoresha andi magambo asebya umurimo w’Imana.

Ni ibitero yagabweho nyuma yo kwandika amateka aho ari gukora ibiterane bikomeye cyane, akuzuza BK Arena yakira abarenga ibihumbi 10, kandi abakirisitu bose bakitabira bambaye imyenda y’umweru, ibintu bitarakorwa n’undi mupasiteri uwo ari we wese mu Rwanda.

Paradise ntabwo twaceceka mu bihe nk’ibi byo guterwa kw’Itorero rya Kristo kuko tuzi Pastor Julienne Kabanda nk’umukozi w’Imana uri gukoreshwa nayo ibitangaza bikomeye, benshi bari kubohoka bakomotana n’Imana, urubyiruko rwinshi ruri kuva mu biyobyabwenge, ndetse benshi bari gukira indwara zitandukanye, ku bw’amasengesho ye kuri bo n’Ijambo Imana yamushyizemo. Pastor Julienne ni ubuhamya bugenda aho yabatuwe mu byaha mu bunkum bwe, akirundurira muri Yesu Kristo nk’uko akunze kubitangamo ubuhamya.

Pastor Julienne Kabanda wa Grace Room Ministry akomeje kwandika amateka akomeye mu bwami bw’Imana

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.