× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Twirinde ibitotsi byo mu Mwuka

Category: Sermons  »  October 2022 »  Sarah Umutoni

Twirinde ibitotsi byo mu Mwuka

Umunsi ku munsi mu mibereho yacu, dusabwa kurobanura ibishimwa mu bigawa byose kugirango tunezeze Imana. Ikintu kibidushoboza ni ukuba maso umunota ku munota aho uri hose nicyo uri gukora cyose mu buryo bw’umwuka.

Muri Bibiliya Yesu arabidusaba kuko tutazi igihe isi izarangirira (Matayo 25:13; Luka 12:35-39). Umuvugabutumwa akaba n’umukirisito uteranira mu itorero rya ADEPR mu mudugudu wa Gatenga yigishije neza uburyo "dukwiriye kuba maso igihe cyose".

Umunsi umwe Aburahamu yasinziriye ubuticura (Itangiriro 15:11-12) maze Uwiteka amubwira ko urubyaro rwe ruzaba abashyitsi mu gihugu kitari icyabo. Iyo urangaye ntube maso mu gihe gikwiriye wikururira ibyago n’imivumo myinshi. Heli yararangaye ntiyabera maso umurimo w’Imana maze akajya abaho nta yerekwa abona; "natwe twirinde gusinzira dusabe imbaraga zo guhora turi maso".

Umuntu watangiye gusinzira ntabwo aba agikunda ijambo ry’Imana, iyo aje mu rusengero usanga yibereye kuri chati, nta nyota yo kumva ijambo ry’Imana aba afite. Ubuzima twirirwamo nabwo bushobora gutuma dusinzira, urugero nko kwirirwa tureba amafilime y’urukozasoni, kwiriwa turimo kuvuga amagambo mabi hamwe n’ibindi, ariko dukwiriye kuba maso.

Src: Bibiliya.com / Dukuzumuremyi Fabrice

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.